Nyuma yo gutanga Mituweri 333 mu karere ka Kayonza ikanatanga inka 3 mu karere ka Musanze Sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda mu rwego rwo kuzamura imibereho mwiza, kimwe mu nshingano zayo, yatanze inka 4 ku baturange batuye mu murenge wa Bumbogo.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2015, nibwo Tigo Rwanda yatanze inka 4 ku baturage batuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Bumbogo akagali ka Munzunzu aho babanje gusura urwibutso rwaho, banasobanurirwa amateka yaranze ako gace muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abayobozi ba Tigo Rwanda bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Babanje gusobanurirwa amateka
Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bayobozi ba Tigo, Kabanda Pacifique ushizwe abakiriya muri Tigo yagize ati
Iki ni igikorwa kiri mu bikorwa twakoze muri iyi munsi 100 yo kwibuka no kunamira abavandimwe bacu bazize Jenoside ya korewe abatutsi mu 1994. Mu rwego rwo kutera inkunga, muri uno murenge wa Bumbogo tukaba inka enye ku baturage bane mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Hatanzwe inka enye zatanzwe na Tigo Rwanda
Kabanda Pacifique wari uhagarariye Tigo Rwanda
Umwe mu bahawe inka waganiriye na inyarwanda.com, Uwimpuwe Marie Louise yavuze ko yishimye cyane kubw’iki gikorwa Tigo Rwanda ikoze kuko bagiye kujya baboba amata n’ ifumbire bitabagoye. Yagize ati “Kugeza ubu Tigo Rwanda ikoze ikintu gikomeye cyane ku buzima narimbayemo kuko byashimishije cyane hari igihindutse ku buzima bwanjye kubw’ubufasha mpawe na Tigo.
ANDI MAFOTO
Pierre umwe mu bayobozi ba Tigo atanga inka
Ubuyobozi bw'umurenge wa Bumbogo bwahaye impano Tigo Rwanda
NIYONZIMA Moise
TANGA IGITECYEREZO