Mu rwego rwo gufasha imibereho myiza nk’imwe mu nshingano zayo, sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda yatanze inka 3 ku banyarwanda bishyize hamwe bagera kuri 60 bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bitwa urumuri rw’ubuzima Family.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2015 mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze Umurenge wa Muhoza, Tigo Rwanda yatanze inka 3 ku bacikacumu ba Jenoside yakorewe abatutsi bishyize hamwe. Mu kiganiro umwe mubayobozi ba Tigo Rwanda yagiranye n’abanyamakuru yagize ati
Iki gikorwa cyateguwe na Tigo Rwanda kandi buri mwaka Tigo iba hafi y'abacika cumu ikabegera, kuko iki gikorwa cyagiye kiba mu ntara zose z’u Rwanda, twegereye iyi koperative Urumuri rw’ubuzima Family yishize hamwe ishaka kwivana mu bukene dutekereza icyo twakora dushaka icyabateza imbere, nibwo tabahaye inka eshatu, tubizezako tuzajya tubahora hafi.
Umwe mu bayobozi ba Tigo Rwanda
Mu kiganiro twagiranye n'umuyobozi w’iyi koperative (cooperative) Urumuri rw’ubuzima Family, Hamuza Eddy ubwo yari yuzuye ibyishimo byinshi mu magambo ye yagize ati
Izi nka Tigo yaduhaye zadushimishije cyane kuko tugiye kuba abatunzi, kandi uguhaye inka aba aguhaye ubukire izi nka tuzazorora neza kugira ngo zigende zibyara inzindi natwe tubashe kwiteza imbere.
Hamuza Eddy umuyobozi wa koperative Urumuri rw'ubuzima Family
Musabyimana J Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Musanze
Iki gikorwa cyabanjirije icyo gukangurira abaturange uburyo bwo gukoresha Tigo Sugira aho iyo ukoresheje Tigo Sugira ubasha kunguka amafaranga 7% mu gihe kingana n’umwaka. Ikindi ni uko buri cyumweru cya nyuma hatangwa ibihembo aho bahemba abantu 7 ku munsi, buri umwe bakamuha ibihumbi 50.000frw ndetse bagatanga miliyoni mu gihe kingana n’icyumweru.
Moise Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO