RFL
Kigali

Tigo Rwanda yatanze inka 3 ku bacitse ku icumu rya Jenoside 60 bishyize hamwe mu rwego rwo kwivana mu bukene

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/07/2015 15:06
0


Mu rwego rwo gufasha imibereho myiza nk’imwe mu nshingano zayo, sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda yatanze inka 3 ku banyarwanda bishyize hamwe bagera kuri 60 bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bitwa urumuri rw’ubuzima Family.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2015 mu Ntara y’Amajyaruguru  mu Karere ka Musanze Umurenge wa Muhoza, Tigo Rwanda yatanze inka 3 ku bacikacumu ba Jenoside yakorewe abatutsi bishyize hamwe. Mu kiganiro umwe mubayobozi ba Tigo Rwanda  yagiranye n’abanyamakuru yagize ati

Iki gikorwa cyateguwe na Tigo Rwanda kandi  buri mwaka Tigo iba hafi y'abacika cumu ikabegera, kuko iki gikorwa cyagiye kiba mu ntara zose z’u Rwanda,  twegereye iyi koperative Urumuri rw’ubuzima Family yishize hamwe ishaka kwivana mu bukene dutekereza icyo twakora  dushaka icyabateza imbere, nibwo tabahaye inka eshatu, tubizezako tuzajya tubahora hafi.

Tigo Rwanda

Umwe mu bayobozi ba Tigo Rwanda

Tigo Rwanda

Mu kiganiro twagiranye n'umuyobozi w’iyi koperative (cooperative) Urumuri rw’ubuzima Family, Hamuza Eddy ubwo yari yuzuye ibyishimo byinshi mu magambo ye yagize ati

Izi nka Tigo yaduhaye zadushimishije cyane kuko tugiye kuba abatunzi, kandi  uguhaye inka aba aguhaye ubukire  izi nka tuzazorora neza kugira ngo zigende zibyara inzindi natwe tubashe kwiteza imbere.

Urumuri rw ubuzima

Hamuza Eddy umuyobozi wa koperative Urumuri rw'ubuzima Family

Tigo Rwanda

Musabyimana J Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Musanze

Iki gikorwa cyabanjirije icyo gukangurira  abaturange uburyo bwo gukoresha Tigo Sugira aho iyo ukoresheje Tigo Sugira ubasha kunguka amafaranga 7% mu gihe kingana n’umwaka.  Ikindi ni uko buri cyumweru cya nyuma hatangwa ibihembo aho bahemba abantu 7 ku munsi, buri umwe bakamuha ibihumbi 50.000frw ndetse bagatanga miliyoni mu gihe kingana n’icyumweru.  

Tigo Rwanda

Moise Niyonzima

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND