RFL
Kigali

Tigo Rwanda yatangije ukwezi k’urukundo mu kwizihiza St Valentin

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2016 13:51
1


Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2016,Tigo Rwanda yatangije kampanye y’ukwezi k’urukundo”Tigo Month of love” mu rwego rwo kwifatanya nabo mu kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana “St Valentin”cyangwa “St Valentine’s Day”.



Muri iyi poromosiyo nshya, kugeza tariki ya 29 Gashyantare 2016, abafatabuguzi ba Tigo bazajya babasha gusangira n’inshuti zabo ikarita yo guhamagara na interineti, ari nako babona amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.

Umuyobozi wa Tigo Rwanda, Tongai Maramba yavuze ko ukwezi k’urukundo ari ubundi buryo Tigo izanye bwo kugaragariza urukundo abafatabuguzi bayo, akaba ari impano babageneye muri uku kwezi kw’abantu bakundana.

Abantu bazitabira iyi kampanye nshya,niba umuntu umwe aguze iminota yo guhamagara cyangwa se interineti,uwo azaba yahisemo w’inshuti ye nawe azajya abona imonota cyangwa Pack ya Interineti bingana nk’ibyaguzwe n’uwa mbere.

Kwinjira muri iyi poromosiyo y'ukwizi k'urukundo, ni ukwandika *155# ukandika nimero y’uwo ukunda muzajya musangira iyo poromosiyo,nyuma ugatoranyamo Packs ushaka. Umukiriya wa Tigo azajya abona ubutumwa bugufi cyangwa ahamagarwe na nimero 0722123123 ibe ariyo imubwira ko yatsindiye ibihembo.

Tigo Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umwana wirwanyeho jean damasene8 years ago
    uwanjye arikwishuri ariko kure yamaso sikure yumutima





Inyarwanda BACKGROUND