RFL
Kigali

Tigo Rwanda yahembye abatsinze mu irushanwa yari yateguye kuri paji yayo ya Instagram

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:13/03/2015 17:01
2


Mu rwego rwo gukomeza kwishimira abafatabuguzi ba Tigo Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakurikira ibikorwa bya Tigo Rwanda ku mbuga nkoranyamba, Tigo yatanze ibihembo birimo telefone ya Shabuka ya Danger, kubitabiriye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’abari n’abategarugori, irushanwa ryabereye kuri paji yayo ya Instagram.



Abitabiriye iri rushanwa basabwaga kohereza ifoto y’umugore bubaha, bakunda kandi baha agaciro mu buzima bwabo bakoreshe hash tag #MyLovewoman, ubundi bagasaba inshuti zabo gukunda iyo foto ndetse no gusaba inshuti zabo gukurikira paji ya Tigo Rwanda.
TIGO
Batatu ba mbere Eulade, Maya na Ellie babonye abantu benshi nibo bahembwe ku munsi w’ejo aho bagejwejweho Telefone za Shabuka (Huawei),  akaba ari na Telefone Tigo iri kwamamaza muri iyi minsi igura amafaranga ibihumbi 40,000 ugahabwa interineti ya 1GB buri cyumweru mu gihe cy’amezi atandatu.
Mu gikorwa cyaranzwe n’ibyishimo byinshi, abahanzi basanzwe bamamamaza ibikorwa bya Tigo,  nibo bagejeje ibyo bihembo kubatsinze, ndetse bisanzurana n’abahawe ibihembo  hamwe  n’abafatabuguzi ba Tigo bakunda abo bahanzi.
 

Bruce Melody

Umuhanzi Bruce Melody ashyikiriza umufatabuguzi wa Tigo telefoni ya Shabuka ya danger yatsindiye
Dream boys
Itsinda rya Dream Boys batanga igihembo

Tigo yafashe iya mbere mu kuzamura no guha umwanya imbunga nkoranyambaga mu rwego rwo kwegera no kuganira n’abafatabuguzi bayo tukaba tubibutsa ko izi promotion zikorerwa ku mbuga nkoranyambaga (Social media) zizakomeza nkuko bitangazwa n’abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Tigo. Icyo usabwa kugirango nawe udacikwa akaba ari ugukurikira Paji zabo nka Facebook yitwa Tigo Rwanda, Twitter yitwa Tigo Rwanda ndetse na Instagram ya Tigo Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyitanga aime9 years ago
    ni danger kabisa
  • inkotanyi cyane9 years ago
    Uwo mwana melody ariguha phone arakeye, ahubwo nafatireho





Inyarwanda BACKGROUND