RFL
Kigali

Tigo Cash igiye kujya ikoreshwa hishyurwa ibyangombwa bya Leta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2015 15:11
6


Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2015, Tigo Rwanda yatangaje ibijyanye n’amasezerano yagiranye n’ikigo Rwanda Online Platform azorohereza benshi kwishyura serivisi za Leta zitangirwa kuri interineti bakajya bazishyura bakoresheje Tigo Cash.



Abakiriya ba Tigo Rwanda bakoresha Tigo Cash, abazajya bakenera izi serivisi za Leta, bazajya bazishyurwa bakoresheje Tigo Cash banyuze ku rubuga rwa interineti rukubiyeho serivisi za Leta hafi ya zose rwitwa www.irembo.gov.rw

Uwajeneza Clement umuyobozi w’ikigo Rwanda Online Platform yavuze ko gukorana na Leta bizakemura ibibazo bitandukanye byajyaga bigora benshi mu bijyanye no kwishyura izi serivisi baba bahawe na Leta.

Hakoreshejwe Tigo Cash, Tigo ibaye umurongo wa mbere ugiye kujya ukoreshwa mu kwishyura serivisi za Leta kandi bikorewe kuri terefone ngendanwa. Bimwe mu byangombwa bya Leta bigiye kujya byishyurwa hakoreshejwe Tigo Cash, hari:

Icyemezo cy’amavuko(Birth Certificate), icy’ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga(Registration for Driving Test: Provisional and Definitive) n’icyangombwa cy’ubucuruzi bugamije inyungu(Trading Licence for Other Profit Oriented) ndetse na Trading Licence for VAT Registered Companies.

Tongai Maramba umuyobozi wa Tigo Rwanda, yavuze ko miliyoni ebyiri n’igice z’abanyarwanda bakoresha Tigo Cash babonye amahirwe yo kujya bishyura serivisi za Leta bakoresheje Tigo Cash batiriwe bangiza umwanya wabo bategereje kwishyura. Yavuze kandi ko ibi bizatuma abakiriya ba Tigo bishimira cyane serivisi bahabwa(Live, it Love it).

Nyuma y’aya masezerano, umuturage wese uzajya yandika asaba ibyangombwa bya Leta, akandika anyuze ku rubuga  irembo(www.irembo.gov.rw), azajya ahabwa Code azajya akoresha kuri terefoni ye ngendanwa izamufasha igihe cyo kwishyura.

UKO BIKORWA Kugirango winjize Bill ID cyangwa se ya Code uzajya uba wahawe, umukiriya wa Tigo asabwa kwandika *310# ugakanda ahanditse “Irembo Payments”, ugashyiramo Bill ID(Reference Code) nyuma ukaza gukurikizaho umubare w’ibanga ukoresha kuri Tigo Cash

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BUTERA ALPHONSE8 years ago
    Twishimiye kuba reta itwitaho mujyendotwakoraga nokudindira bagusubiza inyuma nonese ikibazo noguhinduza ibyangombwa by'ubutaka nabyo nukunyura kirembo?Murakoze kubwomutwitaho mukamenya ibyodukwiriye.
  • muhimana pierre8 years ago
    Iyi gahunda izatangira gukora ryari? Ese icyemezo umuntu wishyuye azajya akibona ate? Kugira ngo akijyane aho gikenewe?
  • TWAGIRAYEZU Hubert8 years ago
    ni mumpe Reference code ndazikeneye rwose
  • Ingabire scovia8 years ago
    None c nibyemezo byindangamuntu umuntu yabibariza hano ubaye ushaka indangamuntu iwanyu barakubaruje kumazina utigeze ukoresha mumashuri muri make amazina ushaka kuyahindura
  • Eric7 years ago
    Nonese ko yuko hariho bensi bishyuye ku irembo bakoresheje MTN mobile money bakaba bafite borderoux bishyuriyeho bazabigenza gute ko numva mobile money batayivuga haruguru? nabazaga, uwaba abizi kundusha y an so ban uriya
  • TWIZERIMANA Germain7 years ago
    Nibyiza murakoze kutworohereza,ariko noneho umuntu yakibaza nibamugihe,umuntu azabamaze kwishyura kuri tigo cash ibyangombwa azabamazekwishyura niba inyemezabwishyu azabariSMS wakiriye kuri telefone yawe?ndifuzako mwansubiriza kuriyo Email yanjye.Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND