RFL
Kigali

Kigali: Tecno igiye kumurika terefone 'Tecno C 9' mu gitaramo kizahuza abantu b'ibyamamare

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/06/2016 14:37
1


Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Kamena 2016 mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo kizahuza abahanzi n’abanyamideri b’ibyamamare bazaba bari kwifatanya na Tecno mu kumurika telefone yabo nshya ya Tecno C 9.



Muri iki gitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa kigali ku muhanda utagendwamo n'imodoka, (muri Car Free zone) hazagaragara abanyamideri ndetse n’abahanzi b'ibyamamare. Kuri ubu abamaze kumenyekana bazitabira icyo gitaramo harimo itsinda rya Dream Boyz ndetse n'abandi bahanzi batandukanye nkuko ubuyobozi bwa Tecno bubitangaza ko bukiri mu biganiro nabo.

Iki gitaramo kizagaragaramo udushya twinshi kuko usibye umuziki w’abahanzi bazasusurutsa abakunzi ba muzika ndetse n’abazamurika imideri, hazaba hari n’izi telefone nshya  Tecno C 9 zizaba zigurishwa ku giciro cyo hasi, bo bahamya ko ari poromotion y’umuntu uzaba ayiguriye ahongaho.

technoTecno igiye kumurika izi telefone za Tecno C9

Igikorwa cyo kumurikira abanyarwanda iyi telefone nshya ya Tecno  Tecno C 9 gitegerejwe ku wa kabiri tariki 28 Kamena 2016 mu mujyi rwa gati muri 'Car Free zone' aho kwinjira bizaba ari ubuntu guhera saa Cyenda z’amanywa(15h00).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umugwaneza odette7 years ago
    wowwwww ndabyishimiye cyane nkumu client wa techno mumuteganyiriza iki?





Inyarwanda BACKGROUND