Tecno Phantom 6 ni nziza inyuma ikaba akarusho imbere ndetse yamaze gushyirwa ku mugaragaro ku isoko mpuzamahanga aho yamuritswe i Dubai ku itariki 25/09/2016. Ije yiyongera ku zindi telephone nziza za Tecno zisanzwe zikundwa n’abatari bake.
Izabanjirije Phantom 6 ni Phantom Z na Phantom 5. Agashya Phantom 6 ifite ni uburyo ifite umubyimba muto kandi ikaba ifite kamera ifotora amafoto meza cyane. Iyi telephone ifite kamera ifite mexapixels 13 n’izindi megapixels 5 za autofocus na LED flash. Iyi telephone kandi ifite RAM ya 3GB.
Tecno Phantom 6 kandi ni telephone ifite processor yihuta cyane igendera kuri 2.0 GHz. Tecno Mobile ihora ishakira abakiliya bayo ibicuruzwa bigezweho, bikora neza kandi bihendutse. Iyi Phantom 6 ikaba ifite kandi IPS ya 6.0 ndetse ikaba iguha umutekano uhagije kuko ifite ikoranabuhanga rituma uyifunguza igikumwe, imboni z’amaso ndetse ikagira na TrustLook antivirus.
Mu bihugu nka Misiri, Nigeria, Ghana bamaze kwemeza ubwiza bw’iyi telephone, iyi telephone yafashe igihe kini ikorwa ndetse yigwaho, byatwaye imyaka 3 gusuzuma ubuziranenge bwayo no kwemeza ko yajya ku isoko.
Mu kumurika TECNO Phantom 6 hari abantu uruvunganzoka
TANGA IGITECYEREZO