RFL
Kigali

Tecno yahembye Thierry Ingenzi Kabenga terefone ihenze atemberezwa no muri kajugujugu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/08/2016 9:51
2


Nkuko Tecno Mobile ikomeje guhemba abantu bagiye batwara neza mu irushanwa ryo gufotora, umunyamahirwe wakurikiyeho ni umusore witwa Thierry Ingenzi Kabenga wahembwe terefone ihenze kandi igezweho ya Camon C9 ndetse atemberezwa no muri kajugujugu.



Kuri uyu wa 22 Kanama 2016 nibwo Thierry Ingenzi yuriye rutemikirere arya umunyenga yirebera ubwiza bw’u Rwanda ari nako agenda afata amafoto atandukanye mu bice by’inkengero z'umujyi wa Kigali. Ibyo bihembo yabihawe na Tecno Mobile nyuma yo gufotora ifoto yabaye nziza kurusha izindi zari mu irushanwa.

Thierry Ingenzi Kabenga yashimiye cyane Tecno Mobile na Afrifame Pictures kubw’iri rushanwa ryamuhaye amahirwe yo kugendera mu ndege n'ibindi bihembo bihebuje yahawe. Kuba yarahize abandi, byamwongereye icyizere mu mpano ye yo gufotora ndetse bimutera imbaraga zo kurushaho kubikunda. Yasabye abandi bose kutitinya ahubwo bakagerageza amahirwe yabo.

Tecno Mobile

Mu bihembo yahawe na Tecno, harimo na terefone ihenze ya Camon C 9

Tecno Mobile

Yishimiye cyane ibihembo yahawe na Tecno Mobile

Tecno Mobile

Thierry Ingenzi muri kajugujugu kubera ubuhanga bwe mu gufotora

Tecno Mobile

Thirry Ingenzi yagendaga mu ndege afotora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    wooooooow congs thiery
  • Kim4 years ago
    Wow congz Titi komereza aho.





Inyarwanda BACKGROUND