RFL
Kigali

Tecno C9, telephone ifite udushya twinshi kandi igaragara neza

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/06/2016 10:33
3


Ushobora kuba umaze iminsi wumva amakuru atandukanye kuri iyi telephone ukabura icyo wemera n’icyo ureka. Tugiye kukubwira muri make ibyiza by’iyi telephone nshya Tecno igiye kuzanira abakunzi bayo ndetse kugira ngo umunsi yageze mu maduka ya Tecno ntuzacikanwe kuyigura muba mbere.



Iyi telephone ifite screen nziza nini biringaniye ku buryo ubasha kubona amashusho agaragara neza, kandi nanone iyi telephone si nini cyane ku buryo byagutera isoni kuyishyira ku gutwi igihe witaba cyangwa ngo ikuremerere igihe uyifashe mu ntoki. Tecno Mobile yagerageje gukora Camon C9 ku buryo ubona ari ntoya kurusha  Camon C8.

Iyi telephone ifite screen ya FHD, ubushobozi bwa pixel (Pixel density) ya 404 PPI, irushije ubushobozi bw’ijisho ry’umuntu risanzwe rifite 300 PPI, ibi bikaba bigufasha gufata amashusho meza ku buryo n’iyo ifoto uyaguye ngo uyitegereza ikomeza kugaragara neza. Iyi telephone kuyigendana ni nko kuba wifitiye smart TV aho ujya hose!

Camon C9

Ntitwakwibagirwa kuvuga kuri camera y’iyi telephone kuko iri muri bimwe mu byatuma wihutira kuyigura niba ukunda gufotora! Ku busanzwe Tecno Mobile yari isanzwe igeza ku bakiliya bayo telephone zifite camera nziza ariko C9 yo ije ifite udushya twinshi kuko ifite HD 13 Megapixels na dogere 83 z’ubugari (83o wide angle) imbere n’inyuma ku buryo aho wafotorera hose amafoto aza asa neza cyane.

Iyi telephone ikoze neza cyane ku buryo nibura utarinze kuyitambika ushobora gufotora abantu 3 mu isura kandi bakaza bagaragara neza batabyiganiye muri camera. Iyi camera kandi ifite ikoranabuhanga rituma ushobora kugabanya izuru ryawe ndetse ishobora kukugaragaza neza cyane mu isura ku buryo igihe cyose ufashe amafoto uhita wifuza kuyasangiza incuti zawe.

Camon C9

Camon C9 kandi yazanye ikoranabuhanga rituma nta muntu ukwinjirira muri telephone uko yiboneye. Wari usanzwe umenyereye za Siri, Google lady, gukoresha ijwi ryawe cyangwa igikumwe cyawe kugira ngo ufungure telephone yawe? C9 yo yakuzaniye uburyo bwo gufungura telephone yawe ukoresheje imboni y’ijisho ryawe (eyeball unlock). Ubu buryo burizewe kandi nta wundi Wabasha gufungura telephone yawe kuko Tecno Mobile yakoresheje ikoranabuhanga rihambaye kugirango urusheho kwizera umutekano wa telephone yawe.

Waba wararambiwe guhoza telephone ku muriro? C9 iki kibazo nacyo yaje kugikemura kuko ni telephone ushobora gufatisha amafoto 75,000 ndetse ukareba n’amashusho uko ubishaka kugeza ku masaha 6.5. Iyi telephone ifite ubushobozi bwo kubika bugera kuri 16GB ndetse igihe utakoresheje telephone yawe ibyo byose twavuze haruguru, ishobora kubika umuriro amasaha agera kuri 200, aribyo bituma igereranywa na mudasobwa za gisirikare.

Ikindi wavuga kuri Tecno Camon C9 ni uburyo ikwibutsa buri kantu kose kuri telephone yawe, ku buryo idatuma hari ikintu cy’ingenzi wibagirwa, yaba ubutumwa, umuriro usigaye muri telephone yawe, umuziki n'ibindi. Ibi ni bike muri byinshi byiza iyi telephone ifite, ndetse ni zimwe mu mpamvu ziguhamiriza ko igiciro cyose iyi telephone izaza iriho kizaba kiberanye nayo netse waramuka uyiguze ntuzagire kwicuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyitegeka evariste7 years ago
    MurI abantu b'abagabo cyane .Ni mutugezeho ibiciro byiyo Tecno C9 dutangire tuyakusanye.Murakoze.
  • jjjmaik7 years ago
    nimurenza 130.000F izaba ihenze kandi iyo zipfuye nukujugunya cy bazazivane ku murongo nko kwa magufuri
  • NTIRAMPEBA Egide6 years ago
    Iyo smart fone ndunva ari sawa.Ni mutubwire uko zigurwa, munatumenyeshe aho twozigurira, munaduhe garentie kugira twizere koko ko zikomeye nk izo mwama muduha, mukaduha garentie y umwaka wose,....





Inyarwanda BACKGROUND