RFL
Kigali

TECNO Phantom niyo telefoni ifite umubyimba ubereye abasilimu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/10/2016 19:11
3


Nyuma yo kuba TECNO yaragiye igeza ku bafatabuguzi bayo amatelefone meza atandukanye mu bihe bitandukanye, kuri ubu yarebye isanga burya n’ingano ya telefone ituma nyirayo atagira ipfunwe ryo kuyikura mu mufuka akitaba cyangwa agahamagara.



Mu bijyanye n’umubyimba wa telefone, TECNO yazanye telefone ifite icyagereranwa n’umubili gikoze mu cyuma ijana ku ijana(100%) kandi ku mubyimba muto ugendanye n’igihe.TECNO Phantom ifite  bust iri munsi y’igipimo cya 36, Waist iri munsi ya 26 na Bust ifite ingano iri munsi ya 35.

Ingano ibereye buri wese ndetse no kunyerera inyuma (Housing) ntabwo bikorwa mu buryo bworoshye ku matelefone agezweho abantu bakoresha (Smart Phones). Abakiliya bashobora guhora babisaba kubera kwinubira amatelefone afite ingano ibangamye nyuma bagasubizwa ikibazo cyabo. Mu gusUbiza abakiliya bayo, TECNO yakoze ibishoboka byose izana teleFoni zifuzwa.

TECNO Phantom ni telefoni ihatana ku isi mu matelefoni afite umubyimba muto kandi si uko hari undi mwihariko ifite uretse kuba igaragara neza inyuma. Ikizashimisha abazatunga iyi telefoni ya TECNO Phantom ifite umubyimba muto, ni batiri yayo ibika umuriro ku rugero rwiza kuko igira ubushobozi bwo kubika umuriro uri hagati na 4000-5000Ah kandi ikaba ikoze mu cyuma. Ibi bivuze ko utagira impungenge za TECNO Phantom utinya ibijyanye no kubika umuriro kwayo.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera 7 years ago
    ninziza pe!!!!!
  • Cyprien7 years ago
    IGURA ANGAHE??
  • kalisa7 years ago
    Mutubwire uko igura





Inyarwanda BACKGROUND