RFL
Kigali

StarTimes yazanye amashene mashya azajya yerekana umupira ku mafaranga make

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/06/2015 19:47
2


Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Kamena 2015, Sosiyete ya StarTimes icuruza amashusho yashyizeho channel zitwa BundesLiga na ICC (International Champion Cup) izajya ifasha abakiriya babo mu kureba umupira mu buryo bworoshye kugiciro kiri hasi kuri buri muntu ukoresha StarTimes.



Mu kiganiro Kamanzi Hussein umwe mu bayobozi ba StarTimes yagiranye n’abanyamakuru aho yasobanuraga izi channel zizajya zerekana umupira arizo BundesLiga na ICC (International Champion Cup)  yagize ati:

Ubu turimo gushaka uko twakongera channel zerekana umupira aho twabanje gufungura zimwe muri zo  nka sports focus, sports 2, sports premium ubu twongeyeho izindi arizo BundesLiga na ICC (International Vhampion Cup) izi zikazafasha abakiriya bacu kureba umupira ku mafaranga make.

StarTimes

Kamanzi Hussein yatangaje ko abakiriya babo, bazajya bareba imipira ku mafaranga make bakoresheje aya mashene nshya

StarTimes yatangiye 28/8/2008, kugeza ubu bafite abakiriya  ibihumbi 16 n’aho abafatanyabikorwa bakaba barenga 5 aribo  MTN, BK , TIGO CACH , PIVOT, BPR aha hose ushobora kuhagurira  channel wifuza.

Star Times

Izi ni dekoderi nshya StarTimes izaniye abakiriya bayo

StarTimes bagira service centres 3, Head Office Kimihurura, hateganye na Minjust, UTC Service Center Kigali-Tawn, Nyabugogo Service Centre  bakaba  bafite aba Agents  200 bisobanura ko umukiriya adashobora kubura uko areba televisiyo.

StarTimes

Abanyamakuru bari hamwe n'abayobozi ba StarTimes nyuma y'ikiganiro

Bakaba bafite Bouque ifatabuguzi ry’amashene atandukanye arimo Nova igura 2000frw  ikaba ifite channels 16,  Basic igura 4500frw ikagira channels 30, Classic igura 9000frw ikagira Channels 54, Unique igura 14500frw ikagira Channels 74 aho umuntu  azajya abasha kureba izi channel zizajya zerekana umupira arizo  Bundes liga na ICC (International Champion Cup) ikindi ni uko uzajya ubasha kureba tereviziyo zikorera hano mu Rwanda zigera ku munani arizo: RTV,TV1, Lemigo Tv, Tv10, Yego Tv, Goodrich Tv, Family Tv, Family Tv.

Uburyo bwo kongera Abonema ukanda kuri telephone yawe *789*Numero ya Smart Card*ugakurikizaho umubare w’ibanga # ugakanda kuri Yes.

By Moise Niyonzima

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Razaq8 years ago
    Bundesliga ndakeka Cg ni championans yo mu budage niba ntibenshye iyo yindi yo ngo ICC yo nubwambere nyumvise narimbanje no gukeka yuko ari rwa rukiko rwa arusha NB: Nimudashaka Umupira wo mu bwongereza hamwe na Espagne wenda no mubu tariyani muraba mutara kosora ikibazo cyu mupira muri Campany yanyu Nibana shoboka mwongeremo na Ch.league Reka du tegereze turebe match muza twereka murakoze courage startime
  • Josueelenge8 years ago
    nibyiza cyane bazongereymo nandi machenne za sport





Inyarwanda BACKGROUND