Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Kamena 2015, Sosiyete ya StarTimes icuruza amashusho yashyizeho channel zitwa BundesLiga na ICC (International Champion Cup) izajya ifasha abakiriya babo mu kureba umupira mu buryo bworoshye kugiciro kiri hasi kuri buri muntu ukoresha StarTimes.
Mu kiganiro Kamanzi Hussein umwe mu bayobozi ba StarTimes yagiranye n’abanyamakuru aho yasobanuraga izi channel zizajya zerekana umupira arizo BundesLiga na ICC (International Champion Cup) yagize ati:
Ubu turimo gushaka uko twakongera channel zerekana umupira aho twabanje gufungura zimwe muri zo nka sports focus, sports 2, sports premium ubu twongeyeho izindi arizo BundesLiga na ICC (International Vhampion Cup) izi zikazafasha abakiriya bacu kureba umupira ku mafaranga make.
Kamanzi Hussein yatangaje ko abakiriya babo, bazajya bareba imipira ku mafaranga make bakoresheje aya mashene nshya
StarTimes yatangiye 28/8/2008, kugeza ubu bafite abakiriya ibihumbi 16 n’aho abafatanyabikorwa bakaba barenga 5 aribo MTN, BK , TIGO CACH , PIVOT, BPR aha hose ushobora kuhagurira channel wifuza.
Izi ni dekoderi nshya StarTimes izaniye abakiriya bayo
StarTimes bagira service centres 3, Head Office Kimihurura, hateganye na Minjust, UTC Service Center Kigali-Tawn, Nyabugogo Service Centre bakaba bafite aba Agents 200 bisobanura ko umukiriya adashobora kubura uko areba televisiyo.
Abanyamakuru bari hamwe n'abayobozi ba StarTimes nyuma y'ikiganiro
Bakaba bafite Bouque ifatabuguzi ry’amashene atandukanye arimo Nova igura 2000frw ikaba ifite channels 16, Basic igura 4500frw ikagira channels 30, Classic igura 9000frw ikagira Channels 54, Unique igura 14500frw ikagira Channels 74 aho umuntu azajya abasha kureba izi channel zizajya zerekana umupira arizo Bundes liga na ICC (International Champion Cup) ikindi ni uko uzajya ubasha kureba tereviziyo zikorera hano mu Rwanda zigera ku munani arizo: RTV,TV1, Lemigo Tv, Tv10, Yego Tv, Goodrich Tv, Family Tv, Family Tv.
Uburyo bwo kongera Abonema ukanda kuri telephone yawe *789*Numero ya Smart Card*ugakurikizaho umubare w’ibanga # ugakanda kuri Yes.
By Moise Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO