RFL
Kigali

St Valentin: Resitora Fantastic yateguriye abayigana amafunguro yihariye ndetse n’igitaramo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2017 6:28
0


Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gashyantare 2017 ni umunsi w’abakundana wizihizwa n’isi yose ku munsi nk'uyu. Mu Rwanda, na ho uyu munsi ukunze kubera benshi uw’ibyishimo by’umwihariko ku bakundana. Resitora Fantastic ikaba yashyizeho gahunda iri bushimishe abakundana.



Nkuko tubikesha ubuyobozi bwa Resitora Fantastic,kuri uyu munsi w’abakundana (tariki 14 Gashyantare), muri iyi Resitora haraba hari amafunguro yihariye kuva ku manywa kugeza ku mugoroba. Ku mugoroba w’uyu munsi wa St Valentin muri Resitora Fantastic hateguwe igitaramo na cyo kidasanzwe aho abaririmbyi batumiwe ari inzobere mu gucuranga umuziki wa Live uryoheye amatwi n’amaso by’umwihariko bakaba biteguye kuza gushimisha abakundana.

Resitora Fantastic ni resitora ikorera mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil. Ni resitora imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi nziza by’umwihariko ikaba iziwiho kugira amoko yose y’amafunguro yaba aya Kinyarwanda, aya kinyafrika ndetse n’aya kizungu, tutibagiwe ko ifute n’amoko yose y’ibinyobwa, ukongeraho no kuba ari ho honyine warebera imipira ya shampiyona zikunzwe z’ i Burayi ukayireba nk’umuntu wibereyo.

Fantastic

Amafunguro yaho aba ateguranye isuku yo ku rwego rwo hejuru

Resitora Fantastic yagabanyirije abayigana ibiciro by’amafunguro, ibitaramo bya Orchestre Impala birakomeje

Orchestre Impala ni bamwe mu baririmbyi bashimisha abakiriya ba Resitora Fantastic buri wa kabiri na buri wa kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND