Nkuko isanzwe izirikana abakiriya bayo n’abakunzi ba muzika muri rusange, ku munsi mukuru w’abakundana , Fantastic Restaurant yateguriye abafite abakunzi umunsi wihariye.
Ku itariki 14 Gashyantare 2016 nibwo hazizihizwa umunsi ngarukamwaka w’abakundana, Saint Valentin. Kuri uyu munsi Fantastic Restaurant yazirikanye abayigana bazaba bari kuwizihiza. Muri Fantastic Restaurant hazaba hari gucurangwa indirimbo z’urukundo, ikigeretse kuri ibyo hakazatekwa ibiryo by’abantu bakundana.
Fantastic Restaurant ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil . Kuri Saint Valentin, uretse gutegurira umunsi wihariye abakundana, izindi serivisi nazo zizakomeza nkuko bisanzwe.
TANGA IGITECYEREZO