RFL
Kigali

Sosiyete ya Airtel yujuje abakiriya miliyoni 300 ku isi

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:28/07/2014 17:51
1


Mu myaka 19 imaze itangiye,ubu sosiyete y’itumanaho ya Airtel iratangaza ko imaze kuzuza abafatabuguzi barenga miliyoni 300 bari hirya no hino ku isi bakoresha serivisi zayo zitandukanye zrimo telephone zigendanwa,DSL ndetse na serivisi za DTH mu bihugu 20 ikoreramo ku mugabane wa Afrika ndetse na Asia.



Sosiyete Bharti Airtel yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka w’1995,yujuje abafatabuguzi miliyoni 100 mu mwaka w’2009,miliyoni 200 mu mwaka w’2012,kugeza ubu iyi sosiyete mpuzamahanga mu bijyanye n’itumanaho ikaba iza ku mwanya wa kane ku isi ndetse no kumwanya wa kabiri hanze y’ubushinwa.

Bwana Christian de Faria,umuyobozi wa Airtel muri Africa avuga ko ibi byerekana imbaraga zashyizwe mu bikorwa Airtel igenera abakiriya bayo mu bihugu 20 ikoreramo ari nabyo bituma abantu bakomeza kuyiyoboka bigeze aha.Uyu muyobozi ashimangira ko Airtel yaje nk’igisubizo mu gihe isi ikataje mu bijyanye n’itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga ndetse akizeza ko izakomeza kugeza ku bakiriya bayo ibyiza iharanira iterambere ryabo muri rusange.

Ku mugabane wa Afrika,Bharti Airtel niyo sosiyete y’itumanaho igera ku buso bunini bw’uyu mugabane aho kugeza ubu igera mu bihugu 17 ikaba ihafite abafatabuguzi basaga miliyoni 17.

Itumanaho rya Airtel muri telephone zigendanwa rikaba riri ku kigero cya miliyari 1.85 mu bihugu 20 ikoreramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DAMIEN9 years ago
    natwe turabyishimiye ibikorwa imaze kutugezaho tuzayi haranira!





Inyarwanda BACKGROUND