RFL
Kigali

SONARWA mu ngamba zikaze zo kunoza no kuvugurura servise igeza ku bakiliya

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/12/2014 9:22
0


Binyuze mu nama nshya y’ubutegetsi bwa SONARWA General, iki kigo cy’ubwishingizi kiratangaza ko muri iyi minsi kinjiye mu bihe by’ivugururu rikomeye mu rwego rwo kurushaho kunoza servise kigeza ku bakiliya no kugarura isura nziza cyahoranye nka sosiyete ya mbere y’ubwishingizi yageze mu Rwanda.



Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16/12/2014, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro gikuru cy’iyi sosiyete, aho bagaragarizaga itangazamakuru inama y’ubutegetsi nshya ya SONARWA General n’ingamba izanye.

SONARWA

Ubuyobozi bwa SONARWA hamwe n'Inama y'ubutegetsi nshya mu kiganiro n'abanyamakuru

Nk’uko byagarutsweho cyane, ubu buyobozi bushya bwemeza ko nyuma y’uko uko imyaka yakomeje kugenda isimburana ndetse mu Rwanda hakiyongera ibindi bigo by’ubwishingiza byazanaga n’impinduka zitandukanye, SONARWA yo itigeze ifata umwanya uhagije ngo yite mu kunoza servise zigendanye n’ibihe bityo benshi mu bakiliya bayo bagenda bigira ahandi gusa kuri ubu ngo iyi sosiyete ikaba yahagurutse kugirango ikosore amakosa yagiye agaragara ndetse izane ivugurura rigamije kongera kwigarurira abakiliya no kubaha servise zikwiye.

 

Kugirango ibi bigerweho, SONARWA ifatanije n’abafite imigabane muri iki kigo ikaba yarahise ishyiraho inama y’ubutegetsi nshya igizwe n’inzobere mu bintu bigendanye n’ubwishingizi.

SONARWA

Emiola Soji(CEO wa SONARWA General) hamwe na Charles Mutsinzi Karake uhagarariye inama y'ubutegetsi ya SONARWA

Ubwo yagarukaga ku ngamba bazanye, Charles Mutsinzi Karake umuyobozi mukuru w’inama y’Ubutegetsi nshya w’iki kigo yagize ati “ Tuzanye ubumenyi n’ubunararibonye. Tuje kugirango ibyari byapfuye twongere tubigarure mu buryo ikigo cyongere kigire umurongo nk’uwo cyahoranye cyera!Bivuze iki rero? Bivuze ngo ikigo nk’iki, ikintu cya mbere kigomba kureba ni abakigana, abantu iyo baje bakazana amafaranga yabo y’ubwishingizi noneho igihe kikagera cy’uko ugomba kubaha ibibagomba, ni iki wakora kugirango ubibahe vuba kandi neza.Gushimisha rero ababagana ni ikintu kitoroshye cyane ni naho bagize intege nke cyane ariko tukaba tuje ngo tubafashe tubatere ingabo mu bitugu, ari abakozi, ari ibikoresho ari n’ubuyobozi ikintu cya mbere bagomba gushyira imbere ni ababagana.”

Akomeza agira ati “ Ikintu tuzafasha ni ukugirango imitangire ya servise ku bakiliya, kubakira, kubaha ibyo bagomba kandi ukabibahera mu gihe kandi ukabibaha mu buryo bagenda ari abazagaruka. Hari ibintu byinshi bigomba gukorwa, hari amategeko agenga ikigo tugomba gusubiramo, hari amategeko ngenga mikorere y’ikigo tugomba gusubiramo, hari no gukurikiza amategeko atugenga ashyirwaho na BNR, ikindi tukareba ni iki gishya dushobora kuba twazanira abakiliya bagana SONARWA.”

Mu ma servise mashya SONARWA ivuga ko igiye gutangiza harimo ubwishingizi bwo kwivuza burenga imipaka y’u Rwanda, aho abantu bashobora kuzajya bajya kwivuza mu bice bitandukanye by’isi, iki kigo kikazaba kibaye icya mbere gitangije iyi servise.

SONARWA General niyo sosiyete ya mbere y’ubwishingizi yageze mu Rwanda ikaba yaratangiye gukora kuva kuwa 01/08/1975.Kikaba cyari ikigo cya Leta ariko nyuma iza kugurisha imigabane yayo, kuri ubu imigabane myinshi muri SONARWA ifitwe n’ikigo cy’ishoramari gituruka muri Nigeria.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND