RFL
Kigali

Sobanukirwa na TECNO Camon C9 imaze iminsi isohotse

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/07/2016 10:59
4


Mbere yuko isohoka habanje kubaho amatsiko menshi abafatabuguzi ba TECNO bari abategerezanyije iyo telephone y’akataraboneka, nyuma yaje gushyirwa hanze tariki 28 Kamena 2016 mu gitaramo cyabereye muri Car Free Zone mu mujyi wa Kigali.



Nyuma yo kuba imaze kugera hanze abafatabuguzi bakayibonera, ubuyobozi bukuru bwa TECNO bwafashe akanya ko kugira ngo itange ubusobanuro bufasha abantu kumenya byinshi kuri iyi telephone.

1.Uko igaragara inyuma.

Uko igaragara inyuma

Ukiyikubita amaso ubona isa naho ibengerana inyuma bigendanye n’amabuye y’agaciro ikozemo bityo ukabona amabara atandukanye igiye ikozemo muri uko gushashagirana.Muri ayo mabara uhita ubona harimo;Champagne Gold, Elegant Blue na Sandstone Black.

2.Camera.

Camera ya Camon C9

Camon C9 ifite Camera ya HD ifite Mega Pixels 13 ku mpande zose ndetse ikanagira dogere 83 z’imfuruka. Ifite uburyo bwo kugabanya urusaku mu gihe cyo gufata ifoto ndetse n’uburyo wafotora ifoto bidasabye ko urinda kuyikanda ahubwo ukabitegura (reglage) nyuma telephone ikabyikorera. Yaba amafoto yafatiwe kuri Camera y’inyuma na Camera y’imbere, zose usanga zifite umwimerere umwe. Bityo rero niba ushaka amafoto  afite umucyo, hitamo Camon C9 hehe no gutunga camera yindi igihe cyose wifitiye iyi terefone.

3.Ikoresha uburyo bwa T-Band

T-Band

Ukoresheje Camera ya T-Band ukanda buto (Button) mu masegonda atatu (3), ugafungura Bluetooth, nyuma telephone iravibura (Vibration) kugira ngo T-Band imenye icyerecyezo irimo, mu masegonda atatu iba iyibonye.

4.Software.

Ikijyanye n’ikoranabuhanga, iyi telephone igira Software zishyira kuri gahunda (re-upgrade) biturutse ku buryo bwa Android ya 6.0 ifite.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy7 years ago
    Igura angahe?
  • vava7 years ago
    Ndashaka kumenya igiciro cyayo kuko nsanze ariyo narinkeneye
  • 7 years ago
    iragura 130.000
  • 7 years ago
    Ubwo c ko mutamenyesha ibiciro ngo tujye kwihahira





Inyarwanda BACKGROUND