RFL
Kigali

SKOL yadabagije abakiriya bayo ibazanira King James muri Expo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/08/2018 13:47
3


Mu Rwanda hari kuba imurikagurisha Mpuzamahanga ry’umwaka wa 2018 (Expo 2018) ryatangiye tariki 26 Nyakanga 2018 aho ribera mu mujyi wa Kigali i Gikondo. Abantu benshi bakunda kujya muri iri murikagurisha ngarukamwaka cyane ko riba ririmo byinshi bitandukanye.



Zimwe mu mpamvu zituma abantu baba abana n’abakuru bose bisanga muri iri murikagurisha ni uko buri kimwe cyose umuntu ashobora gukenera yaba umwana cyangwa umuntu mukuru yageze muri Expo akibona, guhaha biba bikorwa, kwishima, gusangira byose biba bishoboka cyane muri iri murikagurisha.

Muri uyu mwaka hari impinduka zagaragaye muri iri murikagurisha, aho kwinjira bisaba ikarita imenyerewe nk’iy’urugendo ya Tap&Go, iriho amafaranga nk’uko bitangazwa n'Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera PSF Rwanda na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM. Aba bayobozi bavuga ko iyi gahunda yo gukoresha Tap&Go ku bitabira imurikagurisha mpuzamahanga byakozwe mu murongo wa Leta y’u Rwanda hagamijwe kwimakaza ubukungu buzira inoti n’ibiceri mu ntoki buzwi nka Cashless economy.

SKOL

Aho Skol ikorera muri Expo 2018

Abitabira iri murikagurisha rero, SKOL ibafitiye agashya aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018, abazajya muri Expo aho Skol ikorera muri iyi Expo ku mugoroba bazataramirwa n’umuhanzi King James bisomera ku binyobwa bya Skol. Abanyarwanda bose, by'umwihariko abakunda umuhanzi King James ndetse n'abakunda ibinyobwa bya Skol kuri uyu wa Gatandatu ntimuzabure muri Expo aho ibicuruzwa bya Skol biba biri.

King James

King James azaririmbira abakunzi ba Skol muri Expo 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Reba5 years ago
    King James? Nta vision yumuziki afite, uretse kuririmba ububwa no kurebura urubyiruko. Umuzikiwe utarenga district z' u Rda ni muziki ki? Azabyumva ashaje,...
  • Ndumiwe5 years ago
    Biratangaje, afata PGGSS nibwiragako azavamo umuhanzi ukomeye! Birababaje kuba atakiririmba, yabaye indaya yamakwe, byaramutwaye (Aactually, akeneye umuvuzi wimitekerereze). Aracyakora iki muri show biz???
  • Eric5 years ago
    Hahahah noneho yambaye ikanzu?? Ntagira G friend, nyamara abatingayi bakwiye kumwitaho, uyumwana akeneye umuntu umuguyaguya





Inyarwanda BACKGROUND