RFL
Kigali

SKOL: Uko Fly Cycling Club ihagaze mu marushanwa irimo mu Bubiligi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/07/2018 13:17
0


Tariki ya 5 Nyakanga 2018 ni bwo ikipe ya Fly Cycling Club iterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL yatangiye urugendo shuli rwo gukina amasiganwa yateguriwe mu Bubiligi muri gahunda yo kubamenyereza umuco wo guhatana no kwigira ku babasize.



Muri rusange ubona iyi kipe itari kwitwara nabi ugereranyije n’imibare y’ibihe biba byaranze abatwaye uduce tumwe na tumwe tw’irushanwa. Isiganwa riheruka ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 abakinnyi barimo Habimana Jean Eric yaje ku mwanya wa cumi (10) akoresheje ibihe bimwe n’ibya Flannagarerzijl Sten (Netherland) wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 59 (1h59’00’’) ku ntera ya kilometero84 (84 Km) bakoreraga mu gace ka Tielt.

Nsabimana Jean Baptiste yaje ku mwanya wa 33 akoresheje 2h01’32” asiganwa iminota ibiri n’amasegonda 32 na Flannagarerzijl Sten wa mbere. Hakizimana Felicien yaje ku mwanya wa 47 arushwa 4’08’ n’uwa mbere mu bakinnyi 66 bari batangiye aka gace bakoragamo inshuro 12 bazenguruka  kugeza bagwije kilometero 84 (84 Km).

Muri aka gace, Flannagarerzijl Sten (Netherland) yabaye uwa mbere akoresheje 1h59’00” akurikirwa na Senrame Arthur (Belgium) na Vandevelde Yentl (Belgium) wabaye uwa gatatu ariko banganya ibihe.

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018 nabwo Fly Cyling Club bari bakinnye irushanwa rigizwe no kuzenguruka (Circuit) aho bakoraga intera ya kilometero 91.4 (91.4 Km). Aba bakinnyi uko bari 60 bazengurutse intera ya kilometero 5.4 (5.4 Km) inshuro 17 (17 Laps).

Ni isiganwa ryari irya mbere rigoye ku banyarwanda kuko hari umuyaga mwinshi ndetse hivanzemo no kuba byarasabaga tekinike nyinshi kugira ngo babe babasha gutsinda abasanzwe bakinira mu kirere kijya gusa n’icyari mu mujyi wa Veldegem.

Aha, Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph yabaye uwa 16 akoresheje 2h13’14’ kuko yaje arushwa 2’45” na Flannagan (Ireland) wabaye uwa mbere akoresheje 2h10’29” cyo kimwe na Ward Adam (Ireland) wakoresheje ibihe bimwe na Flannagan mu gihe Maes Laurens (Belgium) yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h10’40”.

Mu muhanda isiganwa ryinikije

Mu muhanda isiganwa ryinikije 

Dore uko abanyarwanda 6 bitwaye kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018:

16.BarnabeGahemba: 2h13’14” (02’45”)

20.Yves Nkurunziza :2h13’27”(02’58”)

35.Jean Claude Nzafashwanayo: 2h13’34” (03’05”)

37.Jean Eric Habimana: 2h13’34” (03’05”)

46.Jean Baptiste  Nsabimana: 2h14’37” (04’08”)

47.Felicien Hakizimana: 2h14’37” (04’08”)

Uko Fly Cycling Club yari ihagaze kuwa 15 Nyakanga 2018(Zottegem– Strijpen):

21.Jean Claude Nzafashwanayo:  2h20’44s (3’17”)

24.Jean Baptiste Nsabimana( 2h24’29s (7’02”)

25.Barnabe Gahemba  Uhoraningoga : 2h24’29s (7’02”)

Abakinnyi batatu ba mbere mu ntera ya 88 Km (8km/11 Laps):

1.Vervoort Wout (Belgium): 2h17’27”

2.Eeckhout Arthur (Belgium): 2h17’46”

3.Despontin Pierre (Belgium): 2h18’40”

Nkurunziza Yves na Jordan Mathew umunya-Amerika utoza ikipe ya Fly Cycling Club

Nkurunziza Yves na Jordan Mathew umunya-Amerika utoza ikipe ya Fly Cycling Club

Uko Fly Cycling Club yari ihagaze kuwa 16 Nyakanga 2018 (Zottegem– Strijpen):

Rwari urugendo rwa Kilometero 88 bakoraga bazengurutse kilometero 8 (8km) inshuro 11 (11laps). Abanyarwanda babiri nibo bari batoranyijwe ngo basiganwe biba amahire basoza isiganwa amahoro bari mu myanya 20 ya mbere mu bakinnyi 39 bari batangiye isiganwa.

Dore uko basoje:

7.Yves Nkurunziza: 2h20’30s (1’44”)

20.Felicien Hakizimana: 2h22’58s (4’12”)

Abakinnyi batatu ba mbere:

1.Saver Kasper (Belgium): 2h18’46”

2.Ingwersen Jacob (USA): 2h19’53”

3.Melamed Shahar (Israel): 2h19’53”

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Abakinnyi biyandikisha mbere yo gusiganwa

Abakinnyi biyandikisha mbere yo gusiganwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND