RFL
Kigali

SKOL Rwanda yinjiye mu batera nkunga b’icyubahiro ba Kigali International Peace Marathon-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/04/2018 10:26
0


SKOL Brewery uruganda rw’ikirangirire mu kwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwamaze kwinjira mu batera nkunga b’icyubahiro ba Kigali International Peace Marathon (KIPM), irushanwa ngaruka mwaka rihuza ibihugu bitandukanye bya Afurika kuva mu 2005 ryakinwa bwa mbere.



SKOL si umushyitsi muri siporo ahubwo ni abasangwa muri iki gisata kuko batangiriye mu mukino w’amagare bafatanya na FERWACY mbere yo kugana mu mupira w’amaguru bagatangira gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports kuri ubu bakaba aribo baterankunga bakuru b’iyi kipe yambara umweru n’ubururu (Rayon Sports).

Benurugo Kayihura Emilienne umukozi muri SKOL ushinzwe gutegura n’imigendekere myiza y’ibikorwa uru ruganda ruba rwateguye (Event Manager) akaba ari nawe wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa SKOL mu muhango wo kumurika abatera nkunga bakuru ba Kigali International Peace Marathon, yavuze ko SKOL yambariye gutera inkunga ibikorwa byose bya siporo mu gihe ababitegura baba babegereye.

Umuhango wo kumurika abaterankunga no kugaragaza aho imyiteguro ya Kigali International Peace Marathon 2018 wabereye Camp Kigali ku gica munsi cy’uyu wa Kane tariki 26 Mata 2018. Benurugo Kayihura Emilienne yavuze ko nka SKOL baje kureba basanga baragenda bakura mu mikorere n’amikoro bityo baranareba basanga abantu bakunda siporo banafite ubushake ariko ubushobozi ukabona ni bucye. Benurugo Kayihura Emilienne yagize ati:

Impamvu ni nyinshi zitandukanye. Nk’uko mumaze kubimenyera, SKOL Brewery Ltd ni ikigo kitabira gutera inkunga imikino itandukanye ibera hano mu Rwanda, iteza imbere abanyarwanda cyane ko uba usanga hari ubushake ariko ubushobozi ni bucye. Uko uruganda rwacu rugenda rukura ni ko natwe tugenda tureba ibyo dushobora gufashamo igihugu mu buryo butandukanye bw’iterambere.

Benurugo Kayihura Emilienne ubwo yagaragazaga impamvu zatumye SKOL yishimira kigana muri siporo

Benurugo Kayihura Emilienne ubwo yagaragazaga impamvu zatumye SKOL yishimira kigana muri siporo

Benurugo Kayihura Emilienne yakomerejeho agira ati” Nk’uko mubizi twahereye mu mukino w’amagare tunagera mu mupira w’amaguru. Uyu mwaka rero Minisiteri (MINISPOC) yaratwegereye , tureba mu bushobozi dufite muri uyu mwaka tubona dushobora gufata ikindi gikorwa. Ni bwo rero twahise tuza muri Kigali International Peace Marathon”. Mu baterankunga bakuru ba Kigali International Peace Marathon barimo SKOL Brewery Ltd, MTN Rwanda na Bank of Kigali.

Ni ayahe masomo akomeye SKOL Rwanda bamaze gukura muri siporo kuva batangira kuyitera inkunga?

Mu kiganiro kirambuye na Benurugo Kayihura Emilienne yakomeje avuga ko kuva SKOL yatangira kuba umwe na siporo mu kuyitera inkunga hari amasomo menshi bamaze kuyigiramo arimo no kuba barasanze batari bonyine nk’uruganda ahubwo ko bafite abantu bafatanya mu gukomeza gusakaza umunezero mu batuye u Rwanda. Benurugo Kayihura Emilienne yagize ati:

Amasomo ni uko ikintu cya mbere twabonye…abanyarwanda bakunda siporo cyane kandi bakunda guharanira ishyaka ry’abakinnyi n’igihugu muri rusange. Urugero muzarebe iyo Rayon Sports yakinnye uburyo abafana bayo baba bayiri inyuma. Twishimira kubona nibura abanyarwanda niyo yaba nta bushobozi afite ariko agahaguruka akavuga ati reka nshyigikire ikipe cyangwa igihugu cyanjye. Rero icyo ni ikintu kitwereka ko tutari twenyine ahubwo ni igihugu cyose.

Benurugo Kayihura Emilienne mu muhango wo kumurika abatera nkunga ba Kigali International Peace Marathon 2018

Benurugo Kayihura Emilienne mu muhango wo kumurika abatera nkunga ba Kigali International Peace Marathon 2018

Benurugo akomeza avuga ko mu bijyanye n’amasomo bamaze kwigira muri siporo bagenda babona ko uko umwaka ushize undi ugataha hagenda hazamo iterambere mu bikorwa baba barimo batera inkunga. Benurugo Kayihura Emilienne ati:

Ikindi twishimira nka SKOL ni uko uko umwaka ugenda ushira undi ukaza, imyaka ikagenda iba myinshi hagenda habaho impinduka kandi ibintu bikagenda bikura mu buryo bwiza. Nko mu magare (urugero) musigaye mubona ko bajya mu marushanwa atandukanye kuko imbaraga zabo zariyongereye. Muri Football mwabonye ko Rayon Sports yageze muri 1/8 mu mikino Nyafurika. Twishimira ko aho dushyize imbaraga abantu tuba dukorana batera imbere bityo bigakomeza kudutiza imbaraga muri rusange.

Mubirigi Fidele umuyobozi w'ishyurahawe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (Athletics) yavuze ko amakosa yajyaga aba yo gutinda guhemba atazongera ukundi

Mubirigi Fidele umuyobozi w'ishyirahawe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (Athletics) yavuze ko amakosa yajyaga abaho yo gutinda guhemba atazongera ukundi anashimira SKOL yazanye imbaraga ikaba umwe mu batera nkunga bakuru

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC yavuze ko isiganwa ry'uyu mwaka rizaba rifite agaciro kuko abatera nkunga biyongereye anashima umurava SKOL Rwanda bagira mu guteza imbere siporo

SKOL Rwanda bazakomeza gutera inkunga siporo zitandukanye

SKOL

SKOL Rwanda bazakomeza gutera inkunga siporo zitandukanye

SKOL niyo yatanze icyo kunywa

SKOL ni yo yatanze icyo kunywa mu buryo buhagije ku buntu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND