SKOL uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rugakorera mu Rwanda, batangije gahunda ya tombola ku bafana b’umupira w’amaguru cyane abafite amahirwe ni abazajya baba barebye imikino Rayon Sports iba yakiriye.
SKOL isanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, ikipe ifite igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018. Akenshi iyo Rayon Sports yakiniye kuri sitade ya Kigali na Sitade Amahoro, abakozi ba SKOL baba bateguye umwanya buri muntu yasangamo icyo kunywa n’icyo kurya kugira ngo abakunzi ba Rayon Sports n’umupira w’amaguru muri rusange bataza kugira ikibazo na kimwe cyababuza kwishimira no gushyigikira ikipe yabo.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo Rayon Sports yari imaze gusezerera Aspor FC mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2018, SKOL Rwanda bahise bakurikizaho igikorwa cya Tombola ku bantu bari bavuye kureba uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze Aspor FC ibitego 2-1.
Hanze ya Sitade ya Kigali ahaberaga gahunda yo gususurutsa abafana
Muri iyi tombola, umufana yaguraga amacupa abiri ya SKOL cyangwa Panache agahita ahabwa amahirwe yo kwiyandikisha ku rutonde rw’abatombola. Muri Tombola nyirizina, umunyamahirwe yashoboraga kuba yakongera agatombola inzoga cyangwa Panache cyo kimwe n'uko yari gusanga atomboye umupira wo kwamabara, Vuvuzela izamufasha gufana n’ibindi bitandukanye. SKOL igira n’ibitenge byiza, ibikapu n’ibindi.
Nkundamatch w'i Kilinda yaguze inzoga ze anahabwa itike yo gutombora
Abafana ba Rayon Sports bishimira intsinzi
Abashaka gutombola babanza kwiyandikisha
Babanza kubandika mu gitabo cy'abanyamahirwe
Abafana ba Rayon Sports
Abafite impano mu kubyina barigaragaza
Abakozi ba SKOL bareba uko gahunda ziri gukurikirana
Icyocyezo kiba kiri hafi
MC Chosen ashyushya abafana
Ibiciro bari bafite
MC N'HASH usanzwe akorana na SKOL Rwanda nawe yari ahabaye
Nkundamatch w'i Kilinda amanoka Petit SKOL Malt mbere yo kuyisoma
Mugabo Gabriel myugariro wa Rayon Sports iterwa inkunga na SKOL nk'uko biboneka ku mwenda
Mutsinzi Ange Jimmy (Ibumoso) na Nahimana Shassir (Iburyo)
Ndayisenga Kassim umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports mu mwambaro ugaragaza ko Rayon Sports iterwa inkunga na SKOL Rwanda
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO