RFL
Kigali

SKOL izakomeza guhemba uwa mbere muri buri gace (Etape) ka Tour du Rwanda 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/11/2017 23:17
0


SKOL, uruganda rutunganya rukanenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, muri iyi minsi bari kugaragara mu gushyigikira siporo mu Rwanda. Ni nayo mpamvu bazakomeza guhemba umukinnyi wese w’umukino w’amagare uzajya yegukana agace (Etape) ka Tour du Rwanda 2017 irushanwa rizatangira kuwa 12-19 Ugushyingo 2017.



Nk’uko bisanzwe bigenda, muri Tour du Rwanda hahembwa  abakinnyi batanu muri buri gace (Etape). Muri aba habamo; Umukinnyi uba uri imbere ku rutonde rusange (Overall Classification), intyoza mu kuzamuka (Best Climber), umunyafurika uhagaze neza (Best African Rider), umunyarwanda urusha abandi (Best Rwandan Rider) ndetse hakanahembwa umukinnyi wahize abandi mu gace kaba kari gukinwa (Winer of the Stage).

SKOL izakomeza guhemba umukinnyi uzaba ahiga abandi muri Tour du Rwanda 2017 izaba iba ku nshuro yayo ya cyenda (9), isiganwa rizaba ririmo impinduka zitandukanye ugereranyije n’izabanje.

1479676195tour-o

SKOL Rwanda ni umwe mu baterankunga bakuru ba Tour du Rwanda na Rwanda Cycling Cup

Iyo SKOL bari guhemba umukinnyi uba wahize abandi muri buri gace (Etape), haturitswa “Champagne”, ibirori bikaba ibirori dore ko hirya gato haba hari ibyo kunywa by’ubwoko bwose byaba ibisembuye n’ibidasembuye.

SKOL Rwanda kandi bakomeza gususurutsa abantu baba bateraniye hafi aho bifashishije abavanga imiziki (DJs) ndetse n’umushyushyarugamba (MC). Kuri iyi nshuro bakazaba bakorana na Nkezabera Hachim (MC N’Hash) wari umaze iminsi akorana na Airtel na BK.

Nkezabera Hachim (MC N'Hash) niwe uzaba ari umushyushya rugamba wa SKOL Rwanda

Nkezabera Hachim (MC N'Hash) niwe uzaba ari umushyushya rugamba wa SKOL Rwanda

Urugendo rwa Nyanza-Rubavu ni rwo rurerure kuko rufite intera ya kilometero 180 (180 KM) mu gihe undi muhanda usa n'aho uwugwa mu ntege ari isiganwa rizaba riva i Musanze rigana i Nyamata ku ntera ya kilometero 121 (121 KM).

Nk’uko bigaragazwa n’abashinzwe tekinike muri Tour du Rwanda, uru rugendo ruzaba rufite udusozi (Climbes) dutandatu (6) ndetse bakagaragaza ko rizaba ari isiganwa rigoye ku bazaba bahatana. Isiganwa rizava i Nyanza mu ntara y’amajyepfo rigana mu Karere ka Rubavu, rizakinwa kuwa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017.

Muri Tour du Rwanda 2017 harimo imihanda itari imenyerewe mu marushanwa umunani (8) atambutse. Muri izo nzira harimo inzira ya Musanze-Nyamata (121 Km), Nyamata-Rwamagana (93.1 Km), Kayonza-Kigali ( 86.3 Km/Nyamirambo).

Mu kiganiro ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) bagiranye n’abanyamakuru , Bayingana Aimable uyobora iri shyirahamwe yavuze ko bakora ibishoboka ku buryo muri buri Tour du Rwanda hazamo imihanda mishya muri gahunda yo gushimisha abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye.

Izi mpinduka ni zo zatumye imihanda yo mu ntara y’iburengerazuba iburamo nk’umuhanda wa Karongi ugana i Rusizi kuko umwaka ushize wari urimo.

Biteganyijwe ko Tour du Rwanda 2018 ubwo izaba ikinwa ku nshuro ya cumi (10) izaba itandukanye n’izindi zabanje kuko iri siganwa rizaba ryaravuye ku rwego rwa 2.2 ahubwo basiganwa ku rwego rwa 2.1.Tour du Rwanda 2018 izakinwa kuva kuwa 26 Kanama 2018 kugeza kuwa 2 Nzeli 2018.

Umwaka uzakurikira (2019) hazaba hakinwa Tour du Rwanda ya kabiri iri ku rwego rwa 2.1, isiganwa rizatangira kuwa 24 Gashyantare 2019 kugeza kuwa 3 Werurwe 2019.

MC N'Hash azaba anasobanura ibijyanye n'inzoga nshya ya CL 50

MC N'Hash azaba anasobanura ibijyanye n'inzoga nshya ya CL 50

Inzoga nshya na CL 50 iri ku isoko

Inzoga nshya na CL 50 iri ku isoko

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND