Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mata 2018 ni bwo Thibault Relecom Umubiligi uyobora uruganda rwa SKOL ku rwego rw’isi yafatanyije n’abayobozi na FXB mu Rwanda gusura no kugenzura aho ibikorwa byo gufasha abatishoboye bigeze kugira ngo bamenye neza aho bagomba kongera ingufu.
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali aho abantu 415 bafashwa na FXB ku bufatanye na SKOL bahuye bakaganira ku byiza bamaze kugeraho ndetse bakanemeranya ibigiye gukurikira mu minsi iri imbere. Mbere yuko bahura, habanje igikorwa cyo gusura umwe mu miryango iri gusanirwa inzu no gufashwa mu buryo bwo kwigira kugira ngo bave mu bukene.
Hasuwe umuryango wa Nyirangendo Emilienne kuri ubu ubana n’abakobwa be babiri babyariye mu rugo. Umwe mu bakobwa be yamaze kubyara abana bane (4) mu gihe undi amaze kubyara umwana umwe (1) bose hamwe bakaba baba mu nzu imwe. Aganira n’abanyamakuru, Nyirarengendo yavuze ko nyuma yo kugerwaho na gahunda y’umuryango wa FXB, yagiye ahabwa amafaranga yo kumufasha mu mibereho ndetse ko aho SKOL iziye muri gahunda yo kubatera inkunda yagiye agerageza gusana inzu ndetse akaba kuri ubu anabona aho aryama yewe akaba yaranagaruye icyizere cyo kubaho neza. Nyirangendo yagize ati:
Ubuzima bwari bukomeye cyane kuko umuryango w’abana batanu mfite nk’abuzukuru kugira ngo uzabone icyo kubagaburira byari bikomeye. N’ubu ntabwo biragenda neza 100% ariko ubona ko natangiye kwizera ko nzabaho neza. Amafaranga FXB iduha buri kwezi umuntu aguramo ibyo kurya iminsi ikicuma. SKOL yatangiye kudufasha bigenda biba byiza kurushaho, ubu nkeneye ko bampa igishoro ngatangira kwikorera.
Thibault Relecom umuyobozi mukuru wa SKOL ku rwego rw'isi
Nyirangendo Emilienne hagati mu bana arera
Nyuma yaho bari bamaze gusura uyu muryango, imiryango yose ifashwa n’ibi bigo uko ari 415, yahurijwe hamwe bagirana ibiganiro bya gahunda babagezaho. FXB yatangiye iyi gahunda mu Ukwakira 2017 nk’uko Habyarimana Emmanuel uyiyobora yabisobanuye. Emmanuel Habyarimana yagize ati:
Ndashimira Thibault n’ikipe nini ya SKOL kubera ubufatanye tugirana bw’uko kuva mu 2017 mu Ukwakira twatangiye gahunda yo gufasha imiryango itishoboye mu murenge wa Nyamirambo, ku nkunga ya SKOL na UNIBRA tukaba turi gufasha abantu bagera kuri 415, tukazabana nabo imyaka itatu (3). Harimo abana dufasha biga mu mashuli abanza n’ayisumbuye ndetse n’imiryango yabo.
Kuva gahunda y’imyaka itatu (3) itangiye, FXB na SKOL ifasha abana 146 biga mu mashuli abanza, abana 45 biga mu mashuli yisumbuye bakabona ibyangombwa byose bisaba kugira ngo umunyeshuli yige neza. Muri iyi gahunda kandi bafite abana biga mu mashuli y’imyuga. Mu ijambo rye, Thibault Relecom wari umushyitsi mukuru, yavuze ko kuva u Rwanda rwamuha uburenganzira bwo kubaka uruganda rwa SKOL mu Rwanda, ari amahirwe yaguze bityo ko agomba kubisangira n’abanyarwanda.
Thibault kandi avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza mu bijyanye no kuba umuntu yahakorera gahunda zose yifuza cyane z’ubucuruzi, gusa ngo u Rwanda rugirwa rwiza no kuba rufite ubuyobozi bwiza. Thibaul Relecom ati:
Mu Rwanda bampaye uburenganzira bwo kubaka uruganda rwa SKOL, amahirwe nahawe ndashaka ko tuyasangira. U Rwanda ni igihugu cyiza kigendera kuri gahunda ziri mu mucyo. Njyewe ndabibabwira nk’umunyamahanga kuko mba mfite amakuru yo hanze yerekeye u Rwanda, gahunda nziza mufite zose ziterwa n'uko mufite umuyobozi w’igihugu mwiza mu kuyobora (Paul Kagame).
Thibaul Relecom yasoje avuga ko muri gahunda za SKOL na FXB harimo ko bagomba gufatanya na Leta y'u Rwanda kubaka igihugu mu buryo burambye kugira ngo abagituye bakomeze kukibamo bishimye nta bibazo by’ingutu bahuye nabyo. Mu magambo ye yagize ati:
Ndifuza kuba nakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda zo kubaka igihugu, tukubaka igihugu abanyarwanda bose bifuza kandi bishimira kubamo. Byose rero tuzafatanya kuko nkunda u Rwanda kandi ikiruta ibindi kinatanga icyizere ni imiyoborere myiza, abo rero ni bo tuzahuza imbaraga tukarwanya ko umunyarwanda yabaho abangamiwe n’ibibazo.
Nyirangendo aganira na Thibault RELECOM umuyobozi wa SKOL ku isi
Abaturage bijejwe ko muri Kamena 2018 abari muri iyi gahunda bazatangirwa ubwisungane mu kwivuza nta n’umwe uvuyemo. Umwaka wa mbere bateganya ko buri muntu azajya atangirwa ibihumbi bitatu (3000 FRW).
Mu Mwaka wa kabiri, buri muryango uzasabwa kwitangira amafaranga angana na 25% y’ayo bazajya basabwa kuko kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mata 2018 bahawe amafaranga azabafasha gutangira imishinga ibyara inyungu. Umwaka wa gatatu ni bwo buri muryango uzasabwa gutanga 50% y’amafaranga buri muryango uzaba usabwa noneho mu mwaka wa kane buri muryango uzajya witangira byose.
Thibault Relecom uyobora SKOL ku isi yarebaga ikitwa kandagira ukarabe
Abakozi muri SKOL Rwanda basobanurira Thibault Relecom uko gahunda yo kubakira uyu muryango imeze
Inzu umuryango wa Nyirangendo Emilienne babamo
Amashyiga batekaho
Ibyicaro bari bateguriye Thibault Relecom uyobora SKOL ku isi
Nyirangendo Emilienne yashimye SKOL na FXB ku rukundo n'umutima ufasha bafite
Ubwo gahunda yo gusura umuryango wa Nyirangendo yari irangiye
Mu nzira bagenda mu bunyerere bwinshi
Imodoka ya SKOL yazanaga ibyo kunywa ku nzu mbera byombi iri hafi y'urukiko rukuru rwa Gisirikare i Nyamirambo ahabereye umuhango nyirizina
Habyarimana Emmanuel (Ubanza iburyo) akaba umuyobozi wa FBX mu Rwanda yatangaga gahunda iri bukurikizwe
Ababyeyi bahagarariye imiryango ifashwa na FBX ku nkunga nini ya SKOL
Abana biga mu mashuli yisumbuye
Abiga mu mashuli abanza
DJ Julio nawe yari afite akazi ko gutanga umuziki ugezweho
Abakozi muri SKOL Rwanda bategura amafunguro ngo bakire abantu
Thibault Relecom umuyobozi mukuru wa SKOL ku rwego rw'isi
Imiryango 415 ni yo ifashwa na FBX ifatanyije na SKOL
Habyarimana Emmanuel umuyobozi wa FBX mu Rwanda avuga ko mu myaka itatu aba baturage bazaba bageze ku rwego rwo kwigira bityo bakazabona gufata indi miryango
Thibault Relecom umuyobozi mukuru wa SKOL ku rwego rw'isi avuga ko intego biyemeje ari gufatanya na Leta y'u Rwanda muri gahunda yo kuzamura igihugu
Thibault Relecom umuyobozi mukuru wa SKOL ku rwego rw'isi ubwo yahembaga abanyeshuli bagize amanota menshi kurusha abandi banasanzwe bava mu miryango ifashwa
Uwitwa Janvier yamushyikirije impano bamugeneye muri gahunda yo kumushimira ibikorwa byiza abakorera
Umwana wavuze neza umuvugo mu rurimi rw'icyongereza nyuma yafashe umwanya agenera Thibaulth Relecom impano
Abantu bahabwa amafunguro n'ibinyobwa byengwa n'uruganda rwa SKOL
AMAFOTO:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO