RFL
Kigali

SEBURIKOKO15: Sebu yishwe n’inzoga, Siperansiya yikanga abajura abura uwo atabaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2016 18:28
0


Nkuko buri ku wa mbere w'icyumweru Inyarwanda.com tubagezaho igice gishya cya Filime y’uruhererekane yitwa Seburikoko nyuma y’ubusabe bw’abakunzi bayo cyane cyane ababa hanze y’u Rwanda, kuri ubu tubazaniye igice cya gishya cya 15.



Muri iki gice cya 15 ushobora kurebera kuri Youtube, tubonamo Seburikoko ajya mu kabari ka Rulinda kunywera intebe z’agaciro yateje ku bihumbi icyenda gusa agahabwa mu ntoki ibihumbi bitanu ayandi akayanywera. Tubonamo kandi Siperansiya yitotomba cyane abaza Imana impamvu yamuhaye umugabo utita ku rugo umeze nka Seburikoko. Mu gicuku kiniha, tubona Siperansiya yikanga abajura, abura uwo atakira dore ko umugabo we Sebu yari yibereye mu bitotsi bitewe n’inzoga nyinshi yari yaraye anyweye.

Muri iki gice kandi tubonamo Feredariko ajya kubwira nyina Venansiya ko yamaze gufata umwanzuro wo gucyura umugore we nyuma y’amagambo abwirwa n’abaturage ayobora bamubaza impamvu ahora ashaka gukemura ibibaza byabo kandi na we ibye byaramunaniye dore ko umugore we yahukanye akaba atarigeze amucyura. Kadogo na we yigira inama yo kwiba Rulinda. Esiteri yavanywe mu cyumba yari yafungiwemo n'umugabo we ariko na bwo intambara iracyari yose. Kurikira iyi Filime igice cya 15.

REBA HANO IGICE CYA 15 CYA SEBURIKOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND