RFL
Kigali

Saint Valentin: Hotel Chez Lando yageneye abakundana promotion ibizeza kuzahagirira ijoro ritazibagirana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/02/2017 9:45
0


Mu gihe habura iminsi micye isi yose ikizihiza umunsi mukuru w’abakundana (Saint Valentin) uba buri mwaka tariki 14 Gashyantare, Hotel Chez Lando ya hano mu Rwanda yashyize igorora abakundana ibagenera poromosiyo (promotion) idasanzwe aho izafasha abakundana kugira ibihe byiza mu mugoroba utazibagirana mu rukundo rwabo.



Ubuyobozi bwa Hotel Chez Lando ikorera mu mujyi wa Kigali bwatangarije Inyarwanda.com ko kuri Saint Valentin ari wo munsi w'abakundana, muri iyi Hotel hari ‘Menu’ ibiciro by’ibinyobwa n’amafunguro byashyiriweho abakundana (Couple) bazasohokera muri Hotel Chez Lando aho mu byo bazajya bafata byose bazajya bongezwa ikirahure cy’inzoga, icy'icyayi cyangwa se ikawa (Coffee).

Ku bantu bakundana bifuza kumenya uko ibyo biciro bihagaze, twabamenyesha ko Hotel Chez Lando yabashyize igorora dore ko abantu babiri (couple) bazinjirana basabwa kwishyura ibihumbi 30 by'amanyarwanda (30,000Frw/couple), hakaba harimo itike yo kwinjira, ibyo bazakirizwa birimo n’inyongezo y'ikirahure cy’inzoga, icyayi cyangwa ikawa (Coffee).

Mu ijoro rya Saint Valentin ni ukuvuga kuri uyu wa 14 Gashyantare 2017 muri Hotel Chez Lando hazaba hari umuziki uryoheye amatwi mu ndirimbo z’urukundo zitandukanye. Abakunda bazasohokera muri iyi hotel bizejwe kuzahagirira ibihe byiza bizabanyura ndetse bigafasha urukundo rwabo gushora imizi na cyane ko hazaba hateguwe neza mu buryo bwihariye utabona ahandi.

Ku bantu bakundana (Couple) bashaka kuzasohokera muri iyi hoteli, bashyiriweho numero bahamagaraho ndetse na Address banyuraho kugira ngo babikirwe hakiri kare imyanya y'imbere bazicaramo. Hotel Chez Lando wayibona kuri iyi Address ikurikira.

Facebook:the link is https://www.facebook.com/HotelChezLando

Twitter:the link is https://www.twitter.com/HotelChezLando

Instagram:the link is https://www.instagram.com/hotelchezlando

Website: www.chezlando.com

Phone: +250788385300 /0788865474

Hotel Chez Lando






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND