‘MTN TV Irebere Nawe’ ni ‘application’ yemerera abafatabuguzi ba MTN kureba televiziyo live hamwe n’amavideo atandukanye harimo amakuru, umuziki, urwenya, ruhago, ubuhinzi, ubumenyi butandukanye, ibiganiro by’abana, ijambo ry’Imana, filime n’ibindi byinshi.
Iyi ‘application’ ya MTN TV ifite akarusho ko kugira interineti yihuta cyane kurusha izindi application, ikaba ifite igiciro gishimishije, cyahananutseho inshuro enye zose ku giciro gisanzwe cya interneti. Ku mafaranga 100 gusa ushobora kureba video zigera kuri enye zose. Ukaba unashobora kuyikoresha kuri WIFI iyo ari yo yose.
Kuri MTN TV kandi ushobora no kwiyandikisha ku buryo wajya umenya byoroshye igihe hashyizweho video nshya. Urugero, ushobora kumenyeshwa igihe amakuru agiye gutangira ukayakurikiranira kuri application aho waba uri hose bitakugoye ukoresheje telephone yawe.
Ibi byashobotse hamwe n’ubufatanye bw’ibigo by’itangazamakuru, amazu ya muzika, amazu ya filime n’ibindi biri ku isonga mu Rwanda kugira ngo hajyeho amavideo y’umwimere kandi agezweho ku buryo abafatabuguzi badashobora gucikwa n’inkuru cyangwa indirimbo iyo ari yo yose banihera ijisho udushya twaranze umunsi. MTN TV kuri ubu iboneka kuri telephone zikoresha Android, kuri google play. Kanda HANO ubashe kuyitelesharija.
TANGA IGITECYEREZO