RFL
Kigali

Rwamagana:Ku nshuro ya mbere ishuri rya INILAK ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 100 barirangijemo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/01/2015 11:20
0


Kuri uyu wa kane tariki 15/01/2015 nibwo Ishuri rikuru ry'Abalayiki b'Abadiventiste rya Kigali (INILAK)ryatanze impamyabumenyi ku nshuro ya mbere ku banyeshuri 100 barangije icyiciro cya kabiri (Bachelor’s degree)mu ishami ryayo rya Rwamagana. Ibirori byabereye ku cyicaro ry’iri shuri i Rwamagana.



Ku nshuro ya mbere ishuri rya INILAK ryashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri ba mbere barirangijemo kuva ishami rya Rwamagana ryashingwa mu mwaka wa 2011.

Ku isaha ya saa yine(10h00) nibwo hatangiye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 100 ba mbere  barangije mu mashami y’ibaruramari(Accounting) ndetse n’icungamutungo(Finance) mu mwaka w’amashuri wa 2013-2014.

Rwamagana

 

Rwamagana

Graduation Rwamagana

Abanyeshuri barangije muri INILAK Rwamagana

Abayobozi

Ni umuhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye,abayobozi b’amakaminuza atandukanye n’ abayobozi b’inzego z’umutekano. Uwamariya Odette, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

Nkuko iyobokamana ari imwe mu nkingi iri shuri rigenderaho, habanje gutangizwa isengesho n’ijambo ry’Imana .

Itorero

Itorero

Imbyino z'aba bana zashimishije  cyane abari bitabiriye ibirori

Dr Ngamije

 Dr Ngamije Jean,Umuyobozi Mukuru wa INILAK

Umuyobozi Mukuru wa INILAK, Dr Ngamije Jean, yashimiye abanyeshuri barangije aboneraho kubibutsa ko urugendo rutangiye. Yagize ati “Mwakoresheje imbaraga, mwayobowe n’Imana ariko urugendo si aha rurangiriye”

Yakomeje abasaba kuzaba intangarugero mu kazi kabo bazakora hirya no hino ,by’umwihariko bagakoresha ubumenyi bakuye muri INILAK mu kwihangira imirimo aho guhora bagenda basaba akazi kandi bafite ubumenyi bwabafasha kukihangira.

Ababyeyi

Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo barangije muri INILAK Rwamagana

Uhagarariye ishuri rya INILAK mu mategeko (Legal Representantive) yasobanuye ko ishuri ryabo ryibanda ku gutanga ubumenyi n’ubupfura ariko cyane cyane bagashyira imbaraga mu kumenyesha abanyeshuri Imana, yo soko y’ubumenyi.

Yunze mu ry’umuyobozi mukuru yibutsa abanyeshuri barangije ko nta muntu ujya urangiza kwiga ,abasaba guharanira kugera no ku mpamyabusbozi y’ikirenga. Yagize ati “Nimwiyegurira Imana nayo izabafasha gusohoza ibyo mwiyemeje. Muyisunge nayo izabashyigikira

Odette

Uwamariya Odette ,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Mu ijambo rye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yashimiye byimazeyo INILAK ku kuba baratekereje gushyira iri shuri mu ntara y’iburasirazuba ndetse n’umusanzu bakomeje gutanga mu guteza imbere uburezi bufite ireme.  Yashimye kandi uburinganire bugaragara mu buyobozi bwa INILAK bukagaragarira no mu banyeshuri. Yasabye abanyeshuri barangije gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe  INILAK bagafatanya na Leta gukemura ibibazo igihugu gifite babishakira ibisubizo.

Muri uyu muhango abanyeshuri barushije abandi mu masomo bahembwe mudasobwa. Abo ni Ndayambaje JMV(Accounting),Tumusime Alex(Finance),Mparirwa Jean Claude(Accounting). Hahembwe kandi Mutagomwa Benoit, umunyeshuri wiyandikishije bwa mbere muri iri shuri rikigera I Rwamagana, wahawe telefoni yo mu bwoko bwa Smartphone. Abanyeshuri bakiga nabo barushije abandi bashyikirijwe ibihembo bizabafasha gukomezanya umurego mu myigire yabo.

Ishuri rya INILAK ryashinzwe mu mwaka wa 1997. Rifungura amashami i Nyanza(2010) , Rwamagana(2011). Kugeza ubu mu mashami yose INILAK ikaba ifite abanyeshuri basaga ibihumbi bitandatu(6000). Abarangije uyu mwaka  mu ishami rya Rwamagana ni abakobwa 68 n'abahungu 32. Muribo 66 bigaga ibaruramari naho 34 barangije icungamutungo.

Guverineri ashyikirizwa impano yagenwe na INILAK

Guverineri ashyikirizwa impano yagenewe na INILAK

Ifoto y'urwibutso

Ifoto y'urwibutso

Nyuma yo gutanga izi mpamyabumenyi , minisiteri y'uburezi ikaba yahise yemerera ishuri rya INILAK gutangiza andi amashami mashya mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza(Masters), no mu cyiciro cya kabiri(Bachelor).

Mu cyiciro cya gatatu INILAK yemerewe gutangiza

LLM (Master) in international environment and land us law
LLM( Master) in international Criminal Law

Master of Science in Information Technology
Master of Science in Management Information Systems

Mu cyiciro cya kabiri yemerewe gutangiza :

Bachelor of Science in information Technology
Bachelor of Science in Software engineering

R.Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND