RFL
Kigali

RUBAVU:Mu gitaramo cyarimo Riderman, Charly na Nina, MTN yagabiye umuturage inka abandi batombora telefone, televiziyo, moto,..-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/09/2018 15:30
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2018 mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu habereye ibirori bya Izihirwe na MTN. Charly na Nina ndetse na Riderman basusurutsa abari muri ibi birori. Umugabo umwe yagabiwe inka mu gihe abandi bagiye batombora ibinyuranye birimo telefone, televiziyo na moto.



Muri iyi minsi MTN Rwanda iri muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda aha ikaba yarahisemo kubinyuza muri poromosiyo yise MTN Izihirwe aho abanyarwanda banyuranye bagenda batsindira ibihembo binyuranye. Ku ikubitiro abatsindiye ibihembo ba mbere bahembwe mu birori byabereye mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ahabereye igitaramo gikomeye cyahuriyemo Riderman na Charly na Nina.

Muri ibi birori abanyarwanda banyuranye batsindiye ibihembo binyuranye birimo telefone, moto, matola, televiziyo n'ibindi. By'akarusho umugabo witwa Nkeramugaba Francois yatsindiye inka ya mbere MTN Rwanda iri kugabira abanyarwanda ibinyujije muri gahunda ya MTN Izihirwe. Nyuma ya Rubavu harakurikiraho akarere ka Huye ahazabera ikindi gitaramo nacyo kizatangirwamo ibihembo binyuranye ndetse undi mukiriya wa MTN Rwanda akagabirwa inka.

Gahunda ya MTN IZIHIRWE yashyiriweho abakiriya ba MTN mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 iyi sosiyete y'itumanaho imaze ikorera mu Rwanda. Biteganyijwe ko bazahemba abakiriya babo banyuranye ibihembo birimo Inka, Moto, televiziyo, telefone n'ibindi. Umukiriya wese wa MTN Rwanda asabwa kwinjira muri gahunda yatuma atsindira ibi bihembo akoresheje *140*6#.

MTN Rwanda

Uyu yatsindiye televiziyo

Charly na Nina

MTN Rwanda

MTN Rwanda

MTN Rwanda

Charly na Nina imbere y'abakunzi ba muzika i Rubavu

MTN RwandaMTN Rwanda

MTN Rwanda

MTN Rwanda

Uyu musore ukiri muto ni we wegukanye moto

MTN Rwanda

MTN Rwanda

Riderman imbere y'imbaga yitabiriye ibi birori

MTN Rwanda

Umusaza wegabiwe inka na MTN Rwanda

MTN Rwanda

MTN Rwanda

Abakiriya ba MTN banyuranye bahakuye telefone






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND