RFL
Kigali

Restaurant Quelque Part yateguriye igitaramo abakunda indirimbo zo ha mbere

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:22/12/2016 17:32
1


Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwitegura gusoza icyumweru no kwinjira neza mu gihe cy’iminsi mikuru, Restaurant Quelque Part yateguriye abakiriya bayo ibitaramo binyuranye.



Ibi bitaramo bizabimburirwa n’igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 23 Ukuboza 2016. Iki gitaramo cy’abakunda indirimbo zo ha mbere zaba izo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kizabera muri Quelque Part guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza ku isaha ya saa sita z’ijoro. Lucky ukuriye abakozi muri Quelque Part ari na we ushinzwe itegurwa ry’ibi bitaramo yatangarije Inyarwanda.com ko abazacyitabira bazacurangirwa n’itsinda rizwi ku izina rya ‘Philemon System band’.

Yongeyeho ko abantu bazabasha kwisabira indirimbo bashaka ko bacurangirwa mu zizwi ku izina ry’igisope hibandwa cyane ku ndirimbo z’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Lucky yanatangaje ko ibiciro by’ibinyobwa bizaba byagabanyijwe kuko ngo aribwo buryo bahisemo guha iminsi mikuru abakiriya babo.

Quelque Part ni imwe muri Resto Bar zimaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali, ikaba ikorera mu mujyi rwagati mu nyubako yo kwa Rubangura, mu muryango 108.

Isuku

Hanze

Ibyo kunywa

Ibinyobwa bizaba byagabanyirijwe ibiciro

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mushyitsi7 years ago
    Iyo hoteli cg akabare biherereye he?





Inyarwanda BACKGROUND