RFL
Kigali

Resitora Chez Benny yongeye gushyira igorora abakunzi b’ifi y’umukeke

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/05/2015 17:50
0


Nyuma y’amafunguro atandukanye basanzwe bategura,Resitora Chez Benny iratangaza ko yishimiye kumenyesha abakiliya bayo hamwe n’abanyarwanda bose muri rusange ko yazanye umwihariko w’ifi yo mu kiyaga cya Tanganyika yitwa ‘Umukeke’ iteguye mu buryo bwa gihanga.



Mu minsi yashize iyi resitora yari yatangiye gahunda yo gutegura umukeke ku mafunguro yabo, ariko nyuma uza kubura dore ko akenshi uturuka mu gihugu cya baturanyi cy’u Burundi kandi muri iyi minsi hakaba hamaze iminsi hari umutekamo muke byatumye n’izi fi z’umukeke zibura gusa Chez Benny ikaba yazigaruye.

Nk’uko ubuyobozi bw’iyi resitora bubitangaza, kuva kuri ubu, iyi fi y’umukeke izajya iboneka amasaha yose, haba ku ifunguro ryo ku manywa cyangwa ninjoro igihe cyose wayikenerera ukaba wayihabona. Ku bakunzi b’ubugali ngo iyi fi ibuherekeza neza cyane.

Chez Benny

Uhasanga isuku ntagereranywa

Resitora ‘Chez Benny’ ni kimwe mu bisubizo ku bantu batandukanye bafatira ifunguru ryabo mu mujyi wa Kigali rwa gati. Iyi resitora ikora iminsi yose igize icyumweru kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine, aho usanga serivise ntageranywa zijyanye no guha amafunguro azira amakemwa abayigana muri ayo masaha yose.

Chez Benny

Tubibutse ko resitora Chez Benny ibarizwa mu nyubako ya Centenary house ahagana muri rond point ya ruguru mu mujyi rwagati, ikaba ikomeje kuvugwa imyato na benshi mu bamaze kuyiyoboka mbere. Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gufata umwanya(Reservation)wahamagara kuri 0788684762


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND