RFL
Kigali

Resitora Chez Benny ishobora kugutegurira ifunguro ryihariye bijyanye nuko ubyifuza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/06/2015 22:05
0


Uretse amafunguro meza yo mu moko atandukanye basanzwe bategura ndetse n’umwihariko w’ifi y’umukeke, kuri ubu muri resitora Chez Benny mu gihe wifuza gufata ifunguro runaka ryihariye riteguye ukwaryo babigukorera neza bakabitegura uko ubyifuza.



Iyi serivise ukaba wayisanga muri iyi resitora iminsi yose igize icyumweru nk’uko isanzwe itanga serivise iminsi 7 kuri 7. Ubusanzwe kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine, uhasanga serivise ntageranywa zijyanye no guha amafunguro azira amakemwa abayigana muri ayo masaha yose.

kuva saa moya kugera saa tanu muri Resitora Chez Benny uhasanga breakfast, aho haba hari amafunguro anyuranye nka Croissant y’agahebuzo, sanduich z’amoko anyuranye ziteguranye uburyo bwa gihanga,  omollette nazo z’amako menshi anyuranye, uhasanga kandi nka potage  cyangwa soupe  ijyana n’umugati naho ku bakunzi ba boil nabo barabazirikana ku buryo bushimishije cyane.

Chez Benny

Guhera saa sita kugera saa kumi haba hari buffet iteguyeneza kandi ifite amoko menshi ku buryo buri wese ashobora kubona icyo yishimira akarusho ni uko banazirikanye abantu batarya ibiryo birimo amavuta nabyo bakaba babibategurira, ikindi kandi iyo buffet iba iherekejwe n’imbuto ndetse kubifuza gufungura mu buryo bwa kinyafurika nabo babategurira amafunguro aryoshye cyane utasanga ahandi.

Chez Benny

Isuku n'umutuzo ni umwe mu mwihariko wa Resitora Chez Benny

Nyuma yayo masaha ushobora kuhasanga ibyo kunywa no kurya binyuranye bijyanye nuko buri wese yifuza. Iyo service ikaba igera saa tanu za nijoro.

Chez Benny

Uretse ibijyanye n’amafunguro, ushobora kuhiyakirira mugihe cy’ubukwe cyangwa iminsi mikuru inyuranye nka graduation  cyangwa ibirori by’isabukuru cyangwa kandi ukahakirira abawe wifuza kunezeranwa nabo.

Ikindi ni uko bakira inama z’ubukwe ku mafranga make (10,000Frw) muri ayo mafaranga bakaguha icyo kunywa.

Tubibutse ko resitora Chez Benny ibarizwa mu nyubako ya Centenary house ahagana muri rond point ya ruguru mu mujyi rwagati, ikaba ikomeje kuvugwa imyato na benshi mu bamaze kuyiyoboka mbere. Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gufata umwanya(Reservation)wahamagara kuri 0788684762.

Resitora ‘Chez Benny’ ni kimwe mu bisubizo ku bantu batandukanye bafatira ifunguru ryabo mu mujyi wa Kigali rwa gati.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND