RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyanye na Airtel-Tigo amasezerano y’ubufatanye abafana b'iyi kipe basabwa kugiramo uruhare-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/06/2018 7:51
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kamena 2018 ni bwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano na sosiyete y’itumanaho ya Airtel-Tigo muri gahunda abafana ba Rayon Sports bazajya bagura serivisi biciye kuri uyu murongo bityo Rayon Sports ikabona inyungu bitewe n’abafana bitabiriye serivisi.



Ni amasezerano azaba areba abafana baba abiyandikishije bazwi ndetse n’abatarabikora kuko bizajya bisaba gusa kugura ipaki (pack) yaba iya interineti cyangwa iyo guhamagara za Airtel-Tigo ubundi ugatera inkunga ikipe ya Rayon sports, dore ko ari nabwo bwa mbere bibayeho mu Rwanda ko ikipe ishobora gukoresha ubu buryo bw’itumanaho abakunzi bayo bakayitera inkunga kuko ikipe ya Rayon Sports izajya ifata 15% by’amafaranga yabonetse muri serivisi abafana baguze muri Airtel-Tigo.

Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono ku mugaragaro mu muhango wabereye ruhame ku biro bikuru bya Airtel-Tigo biri i Remera, Umuyobozi mukuru wa Airtel-Tigo Rwanda, Philp Amoateng yavuze ko ubu buryo buri mu murongo w’ubufatanye bwo gufasha abakiliya bayo kugera ku byo bifuza, na cyane ko Rayon sports izwiho kugira abafana benshi mu gihugu.  Philp Amoateng yagize ati:

Twishimiye ubu bufatanye na Rayon sports, ikipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda. Bigaragara ko nibura muri buri rugo haba hari umufana wa Rayon sports. Tugendeye ku mibare y’abanyarwanda bakoresha serivisi za  Airtel-Tigo Rwanda, turizera ko abafana ba Rayon sports babonye uburyo bwo kuyubaka mu buryo bw’amikoro, ibintu bitabagaho hatarajyaho iyi gahunda y’ubufatanye.

Philp Amoateng Umuyobozi mukuru wa Airtel-Tigo Rwanda

Uyu muyobozi wa Airtel-Tigo Rwanda yakomeje avuga ko ubu buryo buziye igihe nyuma yo guhuza Airtel na Tigo kuko wabaye umuryango mugari, anakomeza gushimangira ko ari ibyo kwishimira kuba abafana ba Rayon sports babonye uburyo bwo gukoresha serivisi za Airtel-Tigo Rwanda, ari nako batera inkunga ikipe yabo nini, ikomeye kandi ikunzwe cyane.

Ku ruhande rwa Rayon sports, Umuyobozi wayo Paul Muvunyi nawe yagaragaje ko bishimiye iki gikorwa kandi bizanabafasha kujya bahana amakuru y’ikipe babifashijwemo na Rayon sports pack. Paul Muvunyi yagize ati:

Turishimye cyane kuba twinjiye muri ubu bufatanye na Airtel-Tigo Rwanda, kandi twizeye ko abafana bacu bazitabira kugura Rayon sports packs kugira ngo bajye bahamagarana basangizanya amakuru y’ikipe buri munsi.

Muvunyi Paul umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports

Muvunyi Paul umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports 

Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports yavuze kandi ko Airtel-Tigo Rwanda yahisemo neza gukorana na Rayon sports n’ubwo mu Rwanda hari n’andi makipe, anaboneraho kuvuga ko iyi gahunda izafasha iyi kipe mu kwiyubaka muri gahunda zitandukanye, aho bishobotse yahita itangira gahunda yo kwiyubaka ihereye mu bakiri bato (academy) ndetse ikanatangira uburyo bwo gushaka ibikorwaremezo byayo bwite nk’ikibuga n’ibindi.

Amasezerano yasinyiwe mu ruhame ku biro bikuru bya Airtel-Tigo biri i Remera

Amasezerano yasinyiwe mu ruhame ku biro bikuru bya Airtel-Tigo biri i Remera

Muri ubu bufatanye bugiye gutangirana n’igerageza ry’amezi atandatu (6) byagenda neza hagasinywa imyaka itanu yabwo, Airtel-Tigo Rwanda izatanga uburyo bw’ipaki zo guhamagara ndetse n’iza interineti (voice and internet packs) za Rayon sports, aho ubishaka azajya akanda *699# akabasha kugura ipaki yihitiyemo, ubundi uko akoresheje izi serivisi zombi yaba interineti cyangwa guhamagara hagire umusanzu ujya mu ikipe ya Rayon Sports.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • clovis nshimiye5 years ago
    iyi deal yaba yatangiye; ,umbwire ngure





Inyarwanda BACKGROUND