Radisson Blu Hotel na Convention Center bari mu myiteguro ya nyuma y’inama izahuza abanyacyubahiro ku mugabane wa Afurika izabera mu Rwanda kuva tariki 10-18 Nyakanga 2016.
Radisson Blu Hotel na Convention Center ni inyubako ebyiri ziherereye mu mujyi wa Kigali. Ni inyubako zishobora kwakira abantu ndetse n’inama kuko zibifitiye ubushobozi. Hotel ifite ibyumba 292 birimo icyumba kimwe cyo ku rwego rwo kwakira igihangange, ibyumba bitanu byakwakira abantu bakomeye muri dipolomasi, ibyumba bitanu byakwakira abana, ibyumba 68 byakwakira abanyemali, ibyumba bine biraho ku bantu bose baba bifuza kubikoresha ndetse n’ibyumba 209 biri ku rwiza rugezweho buri wese yakoresha igihe abikeneye.
Radisson Blu Hotel na Convention Center ni ahantu ushobora kuba wasanga ifunguro rikozwe mu biribwa bigisarurwa ako kanya kandi ryateguranwe ubunararibonye. Iyi Hoteli, irimo amaresitora, ibyumba wasangamo umuziki wo ku rwego rwiyubashye aho amahumbezi ya Kigali aba akugeraho mu buryo bunononsoye.
Umuyobozi mukuru wa Radisson Blu Hotel na Convention Center Mr.Denis J.Demault yavuze ko abakirwa muri izi nyubako bakirwa mu buryo bw’ikranabuhanga kuko bahasanga buri kimwe cyose kiborohereza muri serivisi z’ikoranabuhanga. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gikorwa cyo gutaha izi nyubako bizaba ari ibirori by’akataraboneke ndetse bitazanibagirana mu mateka y’u Rwanda kandi ko bizaba ari intambwe nziza u Rwanda ruteye.
Yasoje avuga ko iyi nyubako ya Convention Center ifite ibyumba 18 bifite ubunini butandukanye byakwakira inama, hanarimo ibyumba binini byakwakira ibirori bitandukanye nk’ibitaramo bishobora kwakira abantu 2600 ndetse ko icyo bagamije ari ukuzakira neza abazitabira iyi nama nyafurika kugira ngo bizabagume mu ntecyerezo zabo.
Africa Union Summit ni inama izakira abayobozi b’ibihugu bitandukanye bya Afurika n’abandi banyacyubahiro batandukanye baturutse imihanda yose.Aba bose bazaba bari mu Rwanda bakazakirwa mu buryo bunoze kuko kuri izi nyubako bafite buri kimwe kizacyenerwa harimo; aho abanyemali baganirira, aho abashaka gukora siporo bagana(Gym), ibyuzi byo kogeramo (Piscines) ndetse n’imyanya 650 yagenewe abafite amamodoka(Parkings).
TANGA IGITECYEREZO