Ibiganiro bibiri bya Radio Flash FM nibyobyegukanye umwanya wa mbere n’uwakabiri nk’ibiganiro byiza by’umwaka nkuko byaragagajwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru(ARJ) ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihizaumunsi mukuru w’itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki 3 Gicurasi 2015, ikigo cy’igihugu cy’iterambere RGB n’abafatanyabikorwa cyatanze ibihembo ku banyamakuru mu byiciro bitandukanye.
Ikiganiro Good Evening Rwanda nicyo cyaje kumwanya wa mbere nk’ikiganiro cyiza cy’umwaka cyegukana igihembo cya miliyoni ebyiri n’igice (2,500,000 Frw). Iki kiganiro kikaba gitambuka kuri Radio Flash kuva ku wa mbere kugera ku wa kane,kuva saa mbili n’igice z’ijoro kugera saa tatu n’igice.
Clement yakira igihembo cyatsindiwe na Good Evening Rwanda,Prof Shyaka Anastase niwe watanze icyo gikombe
Ibi biganiro bibiri bya Radio Flash byahemwenk’ibiganiro bigira uruhare mu iterambere ry’abaturage. Ikiganiro Ikaze munyarwanda cyitwaga Good Morning Rwanda cyaje ku mwanya wa kabirigihembwa miliyoni ebyiri z’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa Radio Flash FM Kamanzi Louis asanga Flash FM iri gutera intambwe mu gufasha igihugu mu iterambere ibinyujije mu biganiro byayo, ati ‘‘Kubona Flash FM yegukana umwanya wa mbere n’uwa kabiri w’ibiganiro byiza bifasha abaturage mu iterambere ntawe utabyishimira’’.
Akomeza avuga ko umwaka ushize wa 2015ikiganiro Good Morning Rwanda cyari cyegukanye umwanya wa kabiri ariko ubu imyanya ibiri ya mbere yombi ikaba yatashye kuri Flash FM bityo bikaba bigaragaza ko bongereyemo imbaraga. Radio Flash FM ikaba iri guteganya no gushyiraho televiziyo mu gihe cya vuba.
Umuyobozi wa Radio Flash Fm,Louis Kamanzi uwa kabiri uhereye iburyo ufite igikombe mu ntoki
Radio Flash FM kugeza ubu niyo radio yigengayo mu Rwanda yumvikana mu gihugu hose ku mirongo itatu : 89.2 FM Kigali – 90.4 FM mu Mutara na 95.7 FM Karongi ,yumvikanira kandi no ku murongo wa internet www.flashfm.rw
 Gideon N M
TANGA IGITECYEREZO