RFL
Kigali

Quelquepart:Kuri uyu wa 6 bizaba bishyushye mu gitaramo cy’abahanzi Lil G, Edouce n’abanyarwenya batandukanye

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:26/04/2017 14:05
2


Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Mata 2017 muri Quelque part bar and Restaurant bizaba bishyushye kuko hazabera igitaramo cy'abahanzi n’abanyarwenya batandukanye mu gitaramo kiswe “Ni wowe rukundo”.



Iki gitaramo “Ni wowe rukundo” kizatangira 18:00h z’umugoroba kikaba kizaba kirimo abahanzi barimo Lil G,Edouce ndetse n’abanyarwenya nka Mbata,Kabosi na MC Kalipso kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Iyi restora ya Quelquepart imaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali kubera ubuhanga yihariye mu gutunganya amafunguro yaba aya Kinyarwanda ndetse n’aya ruzungu,ubu agashya ifite ni uko umuntu uzajya uhategurira isabukuru azajya ahabwa champagne ku buntu dore ko isabukuru kimwe n’indi minsi mikuru bagufasha kuyitegura.

Igitaramo muri Quelque part

Iki ni cyo gitaramo “Ni wowe rukundo” kizabera muri Quelquepart kuri uyu wa 6






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbata6 years ago
    ko mutatubwiye aho iherereye c?
  • 6 years ago
    mutuyobore kukobicyenewe.





Inyarwanda BACKGROUND