RFL
Kigali

Quelque Part Restaurant igufitiye poromosiyo mu kanya saa moya aho ugura Mutzig 2 ukongezwa indi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/06/2016 18:23
0


Iyi resitora iherereye rwagati mu mujyi wa Kigali aho bita kwa Rubangura yazaniye abakiriya bayo poromosiyo iri butangire mu kanya saa moya z’umugoroba ikarangira saa tanu aho umukiriya ari bujye agura Mutzig imwe akongezwa indi.



Iyi poromosiyo y'akataraboneka yo kugura Mutzig imwe ukongezwa indi, izakomeza no ku munsi w'ejo kuwa gatandatu tariki 24 Kamena 2016 aho izahera saa moya z'umugoroba kugera saa tatu z'ijoro.

Niba ukunda kwidagadura no kurya weekend yawe ahantu hasobanutse kandi udahenzwe, Quelque Part Restaurant ni igisubizo kuri wowe, kuko usibye ibi, iyi resitora iba yatumiye abahanzi baba bashyuhije umugoroba ku buryo utagira irungu aho haba hari n'abashyushyarugamba banagukinira umuziki utuma uruhuka mu mutwe ukarushaho kuryoherwa na Weekend.

mutzig

Quelque Part iraza kuba itanga poromosiyo ya za mutzig ya moyenne (iringaniye)

Ku munsi w’ejo rero abantu bazaba bananiwe biriwe mu muganda, umugoroba w’ejo ntiwagakwiye kugucika mu maherere kuko Quelque Part izaba igufitiye ikimansuro, ibi byose bigamije kuruhura abakiriya bayo ngo barangize weekend bafite akanyamuneza.

Ntucikwe rero n’iyi poromosiyo niba ukunda kwinywera agasembuye kuko Quelque Part yakuzirikanye guhera saa moya zuzuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND