RFL
Kigali

Prime Life Insurance Ltd yamaze impungenge abibwira ko ubwishingizi bwayo buhenze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/07/2016 20:21
2


Ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima(Prime Life Insurance Ltd) cyamaze impungenge abantu batari bacye bajyaga bibwira ko ubwishingizi bwayo buhenze cyane bigatuma hari bamwe bigira inama yo kutabugura.



Kuri uyu wa 30 Kamena 2016 kuva isaa mbiri za mu gitondo kugeza saa yine z’amanywa, muri Serena Hotel habereye inama yahuje ubuyobozi bukuru bwa Prime Life Insuranse Ltd n’abandi bayobozi bo muri za kampani zitandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu, bahurira bamwe, barasabana, baganira kuri byinshi harimo n'ingamba bafite mu gusobanurira abantu serivizi nziza zitangwa n’iki kigo.

Bimwe mu byo bibukije abantu bari muri iyi nama ndetse bakaba bavuga ko bagiye kwegera abaturage bakabibasobanurira, ni uko iki kigo cyahamije ko gutanga serivisi nziza ari ikintu kibari ku mutima bityo bakaba bifuza no gukorana na buri munyarwanda. Bongeyeho ko buri muntu wese aho ava akagera, aba akwiye kubaho afite ubwishingizi kuko ngo buhendutse k'uburyo bitaba imbogamizi z’uko hari abahitamo kubaho batabufite mu gihe bushobora kubagoboka igihe cyose bahuye n'ikibazo runaka.

Ese umuturage uwo ariwe wese yafata ubwishingizi? Iki ni ikibazo benshi bashobora kwibaza. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umwe mu bayobozi ba Prime Life Insurance Ltd yatangaje ko nta muntu numwe ukwiye kuvuga ko yihagije cyangwa se akavuga ko uko atagura ubwishingizi bwabo. Impamvu ngo ntawavuga gutyo nuko muri Prime Life Insurance Ltd ngo borohereza abantu kugeza naho bashobora kwakira ufite 500 Frw cyangwa 1000Frw atanga k’ukwezi. Yagize ati:

Umuntu wese ashobora gufata ubwishingizi, yaba ku mafaranga 500Frw, 1000Frw buri kwezi wakagombye gufata ubwishingizi. Dufite gahunda yo kujya gusobanurira abaturage ahubwo tugashyiraho uburyo bashobora kubufata bworoshye atari ukujya gutonda umurongo muri Banki ngo ugiye kwishyura ya 500Frw.

Kuki hari Kampani zikoresha abakozi nta bwishingizi bafite, ni ukubera amafaranga menshi basabwa?

Hari abantu batekereza hafi, akavuga ati amafaranga munyatse uyu munsi sinshaka kuyatanga reka ntegereze, ninsenga cyane wenda nta kintu kizaba. Ntabwo ntekereza impamvu ntabwo nabashakira ubusobanuro keretse kubashishikariza gufata ubwishingizi. Umuntu ushobora kuvuga ngo nta bwishingiza akeneye aba ari umukire haramutse hagize ikibazo gikomeye kiba akaba yavuga ati njyewe mfite amafaranga yagikemura kandi ndumva nta muntu wavuga gutyo.

Prime Life Insurance

Hano ni mu kiganiro n'abanyamakuru

Amafoto yuko byari bimeze mu nama yabereye Serena Hotel i Kigali

Prime Life InsurancePrime Life InsurancePrime Life InsurancePrime Life InsurancePrime Life Insurance

Prime Life InsurancePrime Life InsurancePrime Life InsurancePrime Life InsurancePrime Life Insurance

Amafoto: Jean Luc Habimana/Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paul 7 years ago
    Keep it up John
  • Uwera Denyse1 year ago
    Mwatubwiyeko Ari ububiko bwizewe ariko muri kudutenguha dore nkubu ndikujya muri système yayo bakambwirango apricatio dawn ariko bakoresha Indi número itari mukimina bitakunda ese ubundi ahariho umuntu yayabona ute cg c ushatse nokuzigama wazigama ute Kandi ujya muri système bikanga?





Inyarwanda BACKGROUND