RFL
Kigali

Patrick Gihana ushushanya za Cartoon yahawe 600,000Frw na Airtel Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/02/2016 19:52
5


Binyuze muri kampanye nshya ya Airtel Rwanda yiswe 14 Days of love (iminsi 14 y’urukundo), Patrick Gihana ushushanya za Cartoons yabaye umunyamahirwe wa kabiri wasekewe n’amahirwe, Airtel Rwanda imuha ibihumbi 600 y’amanyarwanda.



Patrick Gihana watangiye gushushanya akiri umwana muto, kugeza ubu akaba ari ku rwego rwo kwandika ibitabo bya Cartoons, kuri ubu arimo kwandika igitabo kizaba gisobanura byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994.

Patrick Gihana avuga ko n’umwana muto cyane uzareba icyo gitabo cye, azamenya byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse akamenya n’aho igihugu cyavuye n’aho kigeze. Ni muri urwo rwego Airtel Rwanda yamuhaye 600.000Frw azamufasha mu gusohora ibitabo 100 bizashyirwa mu masomero atandukanye.

Nyuma yo gushyikirizwa ayo mafaranga, Patrick Gihana yavuze ko asubijwe kuko yari amaze igihe atorohewe no gushakisha aho yakura amafaranga yo gusohora ibitabo. Yashimiye cyane Airtel Rwanda kuba imufashije kurangiza umushinga we yatangiye.

Patrick Gihana

Patrick Gihana ashyikirizwa ibihumbi 600 y'amanyarwanda

Iminsi 14 y’urukundo, kampanye nshya ya Airtel Rwanda, yatangijwe mu rwego rwo kwegera ibigo n’imiryango itandukanye, Airtel ikabatera inkunga, ubuzima bw’abanyarwanda bukarushaho kuba bwiza. Biciye muri iyo kampanye, Airtel Rwanda iri gutanga ibikoresho nkenerwa ku bantu n’imiryango hagamijwe ko ibikorwa byabo bitera imbere.

Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda yavuze ko Patrick Gihana ari uwa kabiri bahaye inkunga nyuma yo gutangiza iyi kampanye ya 14 Days of Love. Yavuze kandi ko iyo kampanye igamije gusakaza urukundo rwa Airtel ku muryango mugari, bityo bakaba bazayikomeza bakagera no ku bandi bantu n’imiryango itandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasana Eric8 years ago
    D'abord Felicitation a Patrick Gihana. Jye igitekerezo cyange nuko , Company zitandukanye za kwitabira igikorwa Airtel yakoze cy'ingenzi bakarushaho. Gushyigikira. Abahanzi bafite ibitecyerezo byiza byubaka nkuko Gihana Patrick yabigenje
  • Joelle8 years ago
    Gihana first of all, I love you soooo much... kuki wiburishije? Iyo nkuru nigera hanze nzaba uwambere kuyisoma. Nanjye ndaririmba kandi nifuza ko turirimbana . Nagusabye freindship facebook but wanze kwemera.nkora muri boubon coffee njya nkubona kenshi.
  • Enice Gaju8 years ago
    Big big big uper Gihana!!! duhe private link yawe... kuki muri watsap group utavuga? Turagushaka tonton
  • Enice Gaju8 years ago
    Big big big uper Gihana!!! duhe private link yawe... kuki muri watsap group utavuga? Turagushaka tonton
  • Mamy 8 years ago
    Tumurinyuma muricyo gikorwa yagize ariko aduhe link. Cash ntazayirye wenyine cash iri iyuma niyo nyinshi...niba atari kwiyemera, no kwirata ko ari star, ajye kuri radio na tv tumubaze cyangwa fb





Inyarwanda BACKGROUND