Binyuze muri kampanye nshya ya Airtel Rwanda yiswe 14 Days of love (iminsi 14 y’urukundo), Patrick Gihana ushushanya za Cartoons yabaye umunyamahirwe wa kabiri wasekewe n’amahirwe, Airtel Rwanda imuha ibihumbi 600 y’amanyarwanda.
Patrick Gihana watangiye gushushanya akiri umwana muto, kugeza ubu akaba ari ku rwego rwo kwandika ibitabo bya Cartoons, kuri ubu arimo kwandika igitabo kizaba gisobanura byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994.
Patrick Gihana avuga ko n’umwana muto cyane uzareba icyo gitabo cye, azamenya byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse akamenya n’aho igihugu cyavuye n’aho kigeze. Ni muri urwo rwego Airtel Rwanda yamuhaye 600.000Frw azamufasha mu gusohora ibitabo 100 bizashyirwa mu masomero atandukanye.
Nyuma yo gushyikirizwa ayo mafaranga, Patrick Gihana yavuze ko asubijwe kuko yari amaze igihe atorohewe no gushakisha aho yakura amafaranga yo gusohora ibitabo. Yashimiye cyane Airtel Rwanda kuba imufashije kurangiza umushinga we yatangiye.
Patrick Gihana ashyikirizwa ibihumbi 600 y'amanyarwanda
Iminsi 14 y’urukundo, kampanye nshya ya Airtel Rwanda, yatangijwe mu rwego rwo kwegera ibigo n’imiryango itandukanye, Airtel ikabatera inkunga, ubuzima bw’abanyarwanda bukarushaho kuba bwiza. Biciye muri iyo kampanye, Airtel Rwanda iri gutanga ibikoresho nkenerwa ku bantu n’imiryango hagamijwe ko ibikorwa byabo bitera imbere.
Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda yavuze ko Patrick Gihana ari uwa kabiri bahaye inkunga nyuma yo gutangiza iyi kampanye ya 14 Days of Love. Yavuze kandi ko iyo kampanye igamije gusakaza urukundo rwa Airtel ku muryango mugari, bityo bakaba bazayikomeza bakagera no ku bandi bantu n’imiryango itandukanye.
TANGA IGITECYEREZO