RFL
Kigali

Orchestre Impala igiye kujya itaramira muri Fantastic Restaurant

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/12/2016 14:11
2


Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira muzika no kwegereza abakunda muzika nyarwanda abahanzi bakunda, guhera kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2016 Fantastic restaurant izatangiza gahunda y’ibitaramo bya Orchestre Impala.



Buri wa kane wa buri Cyumweru Impala zizajya zicurangira muri Fantastic Restaurant. Ubuyobozi bwa Fantastic restaurant butangaza ko bwashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo kwegereza abakunzi ba muzika nyarwanda yo ha mbere cyane cyane abakunda Impala , abahanzi bakunda bakajya babacurangira imbonankubone.

Mu mpera z’umwaka ni ibirori gusa muri  Fantastic Restaurant

Fantastic Restaurant ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil . Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.

Muri izi mpera z’umwaka hateganyijwe ibindi bitaramo bizafasha abagana Fantastic Restaurant gusoza neza umwaka wa 2016. Ibi bitaramo bizatangirana n’icyo Impala zizaririmbamo ku wa kane, bikomeze kugeza ku itariki 01 Mutarama 2017.

Fantastic

Ibyuma byifashishwa mu gucurangira abakiriya ba Fantastic Restaurant

Izi nizo ngingo zitandukanya Fantastic restaurant n’izindi Reastaurant zo mu Mujyi wa Kigali

1.Gukoresha internet ku buntu

Muri resirora Fantastic uhasanga wireless y'ubuntu igufasha gukoresha internet kandi nta kiguzi. Ibi bituma umuntu wahagannye akomeza akazi ke cyangwa izindi gahunda kuburyo bumworoheye yifatira ifunguro n’icyo kunywa .

2.Kwerekana imipira yo ku isi hose ku buntu

Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ugira abakunzi benshi. Hari shampiyona nyinshi ku isi ariko hari n’izigira abakunzi kurusha izindi. Muri izo twavuga Shampiyona y’Ubwongereza (Barclay’s Premier League),Bundesilga yo mu Budage, La Liga yo muri Espanye, League 1 yo mu Bufaransa ndetse na  Serie A yo mu gihugu cy’ Ubutaliyani.  Muri resitora Fantastic ushobora kuharebera imipira 4 inyuranye  kandi icyarimwe yo muri aya mashampiyona akunzwe  kandi ku buntu.

3.Kwishyura ku buryo bworoshye

Ubusanzwe ahantu hose watse serivisi ugomba kwishyura amafranga, ahenshi uyishyura ako kanya amafaranga witwaje (Liquid money)cyangwa se ugakoresha uburyo bwa  Visa Card. Mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kwishyura no mu gihe batagendanye amafaranga,muri resitora Fantastic bongereyeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile Money ndetse na Tigo cash.

4.Gusaba servisi kuri telefoni itishyuzwa

Iyo ukeneye servisi muri resitora Fantastic aho waba uherereye hose, bagushyiriyeho numero uhamagara ku buntu ukaba wasaba serivisi iyo ari yo yose harimo no kugira icyo utumiza(Commande/Order). Iyo ushaka gusaba serivisi muri Fantastic restaurant uhamagara kuri 1314, iyi ikaba ari numero itishyuzwa, wahamagaraho amafaranga yawe ntagende.

Indi numero waboneraho serivisi za Fantastic ni 0782280413

5.Kukugezaho ibiryo aho uri hose

Nkuko ubuyobozi bw’iyi resitora bwabidutangarije, umuntu aho ari hose bashobora kumugezaho ibyo kurya (Catering)cyangwa izindi serivisi batanga muri iyi resitora.

6.Gukora amasaha 24

Nubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukora amasaha 24/24 mu rwego rwo kunoza no gutanga serivisi, kugeza ubu si hose wasanga bakora aya masaha. Resitora Fantastic ikaba yarazirikanye abakiriya bayo bakenera serivisi amasaha yose, kugeza ubu bakaba bakora amasaha yose agize umunsi.

7.Gahunda ihamye yo gutaramira abakiriya bayo

Muri resitora fantastic hari gahunda ihamye kandi yubahirizwa mu minsi 7 y’icyumweru nta guhindagurika.

Ku wa mbere , ku wa kabiri no ku wa kane, guhera I saa moya kugeza mugitondo, abakiriya ba Fantastic Restaurant bafata amafunguro n’icyo kunywa bacurangirwa muzika n’aba DJ bakomeye muri Kigali.

Ku wa gatatu, ku wa gatanu ndetse no ku wa gatandatu guhera i saa mbiri z’ijoro kugeza saa saba z’ijoro haba hari igisope gikundwa na benshi. Nyuma hagakomeza umu DJ .

Ku munsi wo ku cyumweru  resitora Fantastic igeza ku bakiriya bayo filimi zigezweho, guhera I saa moya kugeza saa cyenda z’ijoro.

Iyo hari imipira inyuranye ihuriranye n’izi gahunda zavuzwe haruguru, babanza kwerekana umupira nyuma gahunda zindi zigakomeza.

Undi mwihariko iyi resitora ifite ni ugutegurira abakiriya bayo amafunguro y’amoko yose utasanga ahandi kugeza ku ndyo za Kinyarwanda  zinyuranye.

Fantastic






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Laure7 years ago
    Ubuse kuwa kane murumva mutaduhemukiye koko? bucya ari akazi? iyo mubaha vendredi cg samedi natwe tubakunda kandi dukunda akazi kacu tukajya tubaryoherwa?!! MURAMPEMUKIYE koko!!!!
  • Ally7 years ago
    Nzabanza nganeyo nsuzume kuko akenshi nabonye utaverifia service zivugwa utarahagera ngo nubaza ibya wi-fi usange ni izina ryayo gusa rizira connection





Inyarwanda BACKGROUND