Gufata amafunguro ateguwe neza kandi afite isuku ni byo buri muntu wese aba yifuza. Ni yo mpamvu Ora restaurant ije gutanga amafunguro ateguranye isuku, ubuhanga kandi afite uburyohe budasanzwe.
Amafunguro ateguye neza ni yo usanga muri Ora Restaurant
Iyi resitora yafunguye amarembo iherereye i Nyamirambo neza ku muhanda KN 2 AVE imbere gato yo Kwa Mayaka utaragera ku muhanda wo Kwa Mutwe.
Ora Restaurant ikorera i Nyamirambo ku muhanda KN 2 AVE
Ushobora kuhasanga ibiryo bitandukanye biteguranywe isuku n’ubuhanga kandi ku giciro gito. Amwe mu mafunguro wahasanga harimo:
- umuceri w’ipilau,
- umuceri w’umweru ndetse n’umuceri utekanye n’imboga (vegetable rice),
- Inyama zitekanye ubuhanga
- Ubugari
- Burgers na sandwitches
- Hari ama jus atandukanye akozwe mu buryo bw’umwimerere (fresh juices), n’ibindi byinshi bitandukanye, byose ukabibona ku giciro gishimishje.
Muri Ora Restaurant hari ama jus atandukanye
Uretse ibyo kurya kandi, muri Ora restaurant bazajya berekana umupira w’amaguru championa zitandukanye ku buntu. Uramutse ufite ibirori nka anniversaire, Ubukwe, Graduation ndetse n'Inama bashobora kugufasha kubitegura no kukwakirira abantu uko ubyifuza bakanabikuzanira aho uri (outside catering).
Ushaka ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0788867447 cyangwa ukandika ubutumwa ukohereza kuri restaurant@ora.rw. Ushobora kandi gusura urubuga www.ora.rw/restaurant.
TANGA IGITECYEREZO