RFL
Kigali

Nyuma yo guha abakiriya bayo gukoresha Airtel Money ku buntu, ubu Airtel yongereye inyungu aba Agents igera ku ijana ku ijana

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2014 18:14
0


Nyuma y’uko Airtel Rwanda ishyizeho uburyo bwo korohereza abafatabuguzi bayo bakoresha Airtel Money aho bashobora kohereza amafaranga, kuyakira, kubitsa, kubikuza n’ibindi byose ku buntu, ubu noneho yashyize igorora n’abafasha abakiriya bayo (agents) aho yabongeje inyungu igera ku 100% ku yo basanzwe babona.



Uburyo bwo kohereza no kwakira amafaranga hifashishijwe Airtel Money, bukomeje kunononsorwa hibandwa ku nyungu z’abakiriya n’abafatanyabikorwa ba Airtel Rwanda, kugeza ubu bakaba bamaze gukora bimwe mu bintu by’ingenzi bigamije kubashimisha no kubafata neza, ibi bigahesha abakiliya koroherwa n’ibyo bifuza gukora kandi bikongerera inyungu abafatanyabikorwa bacuruza serivisi n’ibikorwa by’iyi sosiyete y’itumanaho.

Ibi kandi bikozwe nyuma y’aho mu minsi ishize bari batangije uburyo bwo kugerageza uburyo hajya habaho ihererekanya ry’amafaranga mu bihugu bitandukanye byo mu karere ka Africa y’Uburasirazuba hifashishijwe Airtel Money, aho uri muri kimwe muri ibyo bihugu ashobora kohereza amafaranga ku wundi muntu uri mu kindi gihugu kandi bigakorwa mu gihe cyihuse cyane.

Ubu Airtel Money nibwo buryo bwiza bwo kohererezanya amafaranga aho byose bikorwa ku buntu, uretse kohereza no kwakira ukaba ushobora no kuyikoresha ibindi bitandukanye nko kugura umuriro, kugura ikarita yo guhamagara n’ibindi. Abatanga izi serivise mu bice bitandukanye, nabo ubu bahawe inyungu yikubye kabiri, ni ukuvuga ko bongerewe 100% y’inyungu bari basanzwe babona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND