RFL
Kigali

Nyuma y’ubusabe bw’abakiriya, Restaurant Quelque Part yatangiye gutegura ifunguro rya nimugoroba

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/11/2016 14:36
1


Quelque Part Bar & Resto yari isanzwe itanga serivisi zo kugeza amafunguro ateguranywe ubuhanga ku bakiriya bayo ku manywa gusa. Ariko nyuma y’uko abenshi babisabye, kuri ubu batangiye no gutegura ifunguro rya nimugoroba.



Ubuyobozi bwa Quelque Part bwatangarije inyarwanda.com ko iki cyifuzo bakunze kukigezwaho kenshi n’ababagana, ariko ubu kikaba cyatangiye gushyirwa mu bikorwa. Umuyobozi wa Quelque Part yagize ati “ Dukurikiza ibyifuzo by’abakiriya, nibo dukorera. Babidusabye kenshi ko twajya tubategurira n’amafunguro ya nijoro akiyongera kuzindi serivisi nubundi tubagezaho mu ijoro, ubu rero twabitangiye.

Ifunguro rya nimugoroba Quelque Part izajya itangira kurigeza ku bakiriya bayo guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza mu rukerera. Amafunguro ya kumanywa nayo azakomeza kugeza ku bagana Quelque Part.

Impamvu ukwiriye kugana Restaurant Quelque Part

Serivisi nziza

Ikintu cya mbere umuntu uwo ariwe wese aba akeneye ni ukujya kwaka serivisi, akayibonera igihe, kandi bakayimuha neza. Muri Quelque Part, umukiriya arenze kuba umwami, kuko bamuha ikaze kuva ageze ku muryango, bakamugenera icyicaro, ndetse na serivisi zose asabye akazibona mu buryo bwihuse.

Amafunguro y’amoko yose ndetse n’aya kinyarwanda

Muri iki gihe amafunguro ya kinyarwanda abantu benshi bamaze gusobanukirwa akamaro kayo. Benshi bamaze kumenya ko ariyo mafunguro adatera ibibazo by’umubyibuho ukabije, kurwara indwara zinyuranye zituruka ku mirire,…

Muri Quelque Part bategura amafunguro ya kizungu ndetse bakaba barazirikanye n’abakunda indyo ya kinyarwanda.

Promosiyo z’ibinyobwa iherekejwe n’ibitaramo

Bimaze kuba nk’akamenyero ko mu mpera z’icyumweru, muri Quelque Part bakunda kugenera ababagana promosiyo ku binyobwa cyane cyane ibya Bralirwa. Mu mpera z’icyumweru Quelque Part buri gihe iba yanateguriye abakiriya bayo ibitaramo binyuranye, ikabazanira abahanzi nyarwanda bakabataramira.

Quelque Part ni imwe muri resto bar zimaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali, ikaba ikorera mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango 108.

Quelque Part

Quelque Part resto bar iherereye mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango 118

Isuku

Isuku

Isuku igaragararira amaso niyo uhita ubona ukigera muri Quelque Part

Amafunguro

Amafunguro y'amoko yose urayahasanga

Ibyo kunywa

Ibyo kunywa binyuranye nabyo muri Quelque Part birahari

Screen

Abakiriya bafata amafunguro n'ibyo kunywa birebera imipira inyuranye, filime zigezweho n'indirimbo zikunzwe

Hanze

Ababishaka, biyakira banumva akayaga n'amafu bya Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hh7 years ago
    Wowwww nibyiza cyane n'izindi resto zirebereho! Mubabwire banateganye n’uburyo bwa "Take away" kuburyo nk'umuntu uvuye (cg ugiye) kukazi nijoro yahanyura akabifata agakomeza urugendo.Birakenewe kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND