RFL
Kigali

Nyirahabimana Providence wari umerewe nabi n’ubushomeri yagobotswe na Airtel yamuhaye 600,000Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2016 19:47
4


Binyuze muri kampanye nshya ya Airtel Rwanda yo gusakaza urukundo rwayo mu byanyarwanda, mu minsi 14 y’urukundo “14 Days of Love”, Nyirahamimana Providence wari umerewe nabi n’ubushomeri yagize amahirwe yerekwa urukundo na Airtel Rwanda.



Nyirahamimana Providence ni umushomeri wibana mu nzu hamwe n'umwana we w'imyaka ine ufite ubumuga. Nyirahabimana abarizwa mu kagari ka Kamukina, umurenge wa Kimihurura, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ni umunyamuryango wa Women Foundation Ministries umuryango ufasha cyane abagore batishoboye. Nyuma y’aho umwana we w’umukobwa ahuye n’ubumuga, Providence ngo yahise areka akazi ahitamo kumuba hafi no kumwitaho.

Pastor Liz Bitorwa umwe mu bayobozi ba Women Foundation Ministries, yatangiye ubuhamwa bwiza uwo mugore Nyirahamimana avuga ko nubwo nta kazi agira ariko ko yitaye cyane bishoboka kuri uwo mwana we ufite ubumuga.

Airtel Rwanda ibinyujije mu minsi 14 y’urukundo,yashyikirije Nyirahamimana Providence inkunga ingana n’amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi 600 (600.000Frw). Ayo mafaranga akaba azayaguriramo umwana we igare azajya agenderamo, ayandi ayakoreshe mu bucuruzi buzamufasha kubaho neza no kwita kuri uwo mwana.

Nyirahabimana Providence

Abayobozi ba Airtel Rwanda hamwe na Nyirahabimana

Nyuma yo guhabwa ako kayabo, Nyirahamimana Providence yatangariye cyane ibimubayeho avuga ko ari ibintu atari kwiyumvisha kuko byari ihurizo rimukomereye gushakisha imibereho ye n'umwana we. Yashimiye cyane Airtel Rwanda kubw’icyo gikorwa cyiza yakoze, atangaza ko nawe azagerageza guhindura ubuzima bw’uwo mwana we.

Mr. Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda, yakozweho cyane nyuma yo kumva ubuhamya bwa Nyirahamimana Providence. Yavuze ko inkunga bamuhaye bizera ko izamufasha ikamutungana n’umwana we. Yavuze kandi ko iyo minsi 14 y’urukundo Airtel izakomeza kwegera imiryango itandukanye bakayereka urukundo.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • wiringiyimana bosco prime8 years ago
    airter itumanahodukundatwese sha nangenzayabona!
  • ALSO8 years ago
    Ahhh niba bajya murugo batungiwemo urutoki ntawakwizera ibyo bakora! ahubwo nabemera bagiye bajya mubitaro niho haba imbabare nyinshi zimwe zabuze ubufasha bwokwivuza indwara zikaze
  • eugenie8 years ago
    Imana yacu ni nziza,ntawayiringiye uzakorwa nisoni
  • eric8 years ago
    Niba ari gahunda yo gufasha ababaye ntibakarebye ufite umuvugira cga uzwi,ubutaha muzajye CHUK,RMH,ndetse na ROIFAISAL,niho hari imbabare zitagira kirengera,gusa nibi ndabishima,gusa hakabayeho Priority among Priorities,





Inyarwanda BACKGROUND