RFL
Kigali

Nyanza: Gasore na Itel Rwanda baherekejwe na Butera Knowless basuye abana biga muri G.S Kavumu Musulman -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2017 6:10
2

Muri gahunda yo kuzenguruka ibice bitandukanye by’igihugu hasurwa abana mu kubaganiriza kuri ejo habo hazaza, Itel Rwanda sosiyete icuruza amatelefone agendanwa, Gasore Serge umugabo uzwi muri siporo na Butera Knowless basuye abana biga muri Groupe Scolaire Kavumu Musulman, ishuli riri mu murenge wa Busasamana akagari ka Kavumu.

Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 mu masaha ya mbere ya saa sita aho abayobozi muri Itel Rwanda, Butera Knowless na Gasore Serge baganirije abana biga muri iki kigo bakabasangiza impanuro zitandukanye harebwa cyane mu kubatera akanrigabo mu kuba bakomeza gukuza impano bafite haba muri siporo n’izindi kuko ku rwego rw’isi bimaze kugaragara ko umwuga uvuye ku mpano umuntu yavukanye yamutunga.

Gasore Serge usanzwe anafite ikigo cyita kuri siporo n’ubuzima kiri mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera akaba yaranakinnye umukino ngorora mubiri wo kwiruka, yabwiye aba bana ko bagomba kujya bakora siporo mu gihe barangije amasomo kuko uretse kuba siporo ifite akamaro ko kuba bagira ubuzima buzira umuze, siporo yazabatunga mu gihe bazaba bagize ubushake bwo gukomeza gukora cyane.

“Siporo iyo uyikoranye intego igira akamaro. Uretse kuba yatuma mwiga neza yazanabagirira akamaro ndetse n’imiryango yanyu muvukamo ikaba yabyishimira. Urugero nkanjye amashuli nize kuva mu mwaka wa Kane w’amashuli yisumbuye siunigeze niyishyurira cyangwa ngo bigore ababyeyi banjye, ahubwo siporo nakoraga niyo yabimfashijemo njya kwiga nkanakina. Murumva ko rero namwe bigishoboka cyane ko mwabigeraho icyo musabwa ni ukubikunda”. Gasore Serge

Butera Knowless umuhanzikazi mu njyana na R&B, akaba anakunzwe cyane biciye mu ndirimbo ze zakunzwe n’izigezweho muri iyin minsi turimo, yaganirije abana abaha ingero z’abantu bakomeye mu Rwanda babifashijwemo na siporo. Aha Butera yatanze urugero ku bakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda kuko ngo uretse kuba bagira icyo bakura mu mukino ngo banatanga ibyishimo ku banyarwanda.

Uyu miuhanzikazi yaririmbiye abana nabo bamwereka ubushobozi bafite mu mpano zabo babicishije mu ndirimbo zabo bwite ndetse n’izabahanzi bakunda.

Bizimana Samuel umuyobozi wa Itel Rwanda yaganirije abana ku bijanye no kuba bakomeza gukuza impano zabo ariko anabasobanurira sosiyete ya Itel ababwira aho itandukanira na Airtel.

“Umwana yaba byose bishoboka mu buzima bw’umuntu. Icyo musabwa nk’abana ni ukuba mwakomeza amasomo yanyu neza ariko munagerageza gukuza impano mufite kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi zizabagirire akamaro”. Bizimana Emmanuel

Atandukanya Itel na Airtel, Bizimana yagize ati” Itel ni sosiyete ikorera mu Rwanda mu bijyanye no gucuruza amatelefone naho Airtel ni sosiyete ikorera mu Rwanda mu bijyanye no gucuruza imirongo y’itumanaho”. Bizimana Emmanuel

Aba bana bahawe umwanya wo gukina umukino w’agati. Muri uyu mukino bagize amahirwe yo kubona Butera Knowless yiruka, babona Bizimana Emmanuel umuyobozi wa Itel avuduka, Gasore Serge we byari ibisanzwe kuko iyo yiruka ubona ko ari ibintu bimurimo. Aba bana kandi bishimiye kubona Mukamana Afsa umuyobozi mukuru wa Groupe Scoalire Kavumu Musulman yirukankana agate cyo kimwe na Habineza Janvier umuyobozi ushinzwe amasomo muri iki kigo nawe yafashe agate ariruka.

Nyuma y’ibi byose, abana bashyikirijwe inkweto nk’uko bisanzwe bigenda muri gahunda aba bafatanyabikorwa bakora mu kuzenguruka igihugu.

Butera Knowless agera kuri Groupe Scolaire Kavumu Musulman

Butera Knowless agera kuri Groupe Scolaire Kavumu Musulman

Bumvikana uko gahunda iri bugende

Bumvikana uko gahunda iri bugende 

Abana biga mu cyiciro kibanza bari batuje bategereje uko igikorwa kiri bugende

Abana biga mu cyiciro kibanza bari batuje bategereje uko igikorwa kiri bugende

Aha harimo abana

Aha harimo abana 

Kenny umwamamaza bikorwa wa Itel

Kenny umwamamaza bikorwa wa Itel

Ubwo Gasore Serge yari ageze mu kigo

Ubwo Gasore Serge yari ageze mu kigo

Abana bicaye bategereje ko ibikorwa bitangira

Abana bicaye bategereje ko ibikorwa bitangira

 Abakozi ba Itel bafata agafoto

Abakozi ba Itel bafata agafoto

 Butera Knowless agera mu kigo

Butera Knowless agera mu kigo

Butera aba arinzwe

Butera aba arinzwe

Butera Knowless

Butera Knowless

Butera Knowless asuhuzanya na Mukamana Afsa umuyobozi wa GS. Kavumu Musulman

Butera Knowless asuhuzanya na Mukamana Afsa umuyobozi wa GS. Kavumu Musulman

Uturuka iburyo: Mukamana Afsa,Butera Knowless, Bizimana Emmanuel n'umurinzi wa Butera

Uturuka iburyo: Mukamana Afsa,Butera Knowless, Bizimana Emmanuel n'umurinzi wa Butera

Kalim ushinzwe kwamamaza Itel mu ntara y'amajyepfo

Kalim ushinzwe kwamamaza Itel mu ntara y'amajyepfo

Mukamana Afsa uyobora Groupe Scolaire Kavumu Muslman ubwo yakiraga abashyitsi anatanga ikaze

Mukamana Afsa uyobora Groupe Scolaire Kavumu Muslman ubwo yakiraga abashyitsi anatanga ikaze

Mukamana Afsa uyobora Groupe Scolaire Kavumu Muslman ubwo yakiraga abashyitsi anatanga ikaze

Gasore Serge abateguza uko umukino w'agati uribube uteye

Gasore Serge abateguza uko umukino w'agati uribube uteye

Gasore Serge aganiriza abana ku byiza bya siporo

Gasore Serge aganiriza abana ku byiza bya siporo

Butera bamubwiye ko nawe ari bufate umwanya akiruka

Butera bamubwiye ko nawe ari bufate umwanya akiruka

Butera Knowless na Mukamana Afsa

Butera Knowless na Mukamana Afsa

Abana biga muri GS Kavumu Musulman barambara bakikwiza

Abana biga muri GS Kavumu Musulman barambara bakikwiza 

Habineza Janvier ushinzwe amasomo muri G.S Kavumu Musulman

Habineza Janvier ushinzwe amasomo muri G.S Kavumu Musulman

Gasore Serge yereka Butera inzira aribucemo yiruka

Gasore Serge yereka Butera inzira aribucemo yiruka

Gasore Serge

Knowless yerekwa inzira.....

Knowless ajya ku murongo neza

Knowless ajya ku murongo neza

Butera afata inzira

Butera afata inzira

Butera Knowless yirukaga yambaye amadarubindi

Butera Knowless yirukaga yambaye amadarubindi

Bizimana Samuel yitegura kwiruka

Bizimana Samuel yitegura kwiruka 

.....Afumyamo

.....Afumyamo

Habineza Janvier ushinzwe amasomo muri G.S Kavumu Musulman akina agati

Habineza Janvier ushinzwe amasomo muri G.S Kavumu Musulman akina agati

Abana biruka

Abana

Abana biruka 

Mukamana Afsa uyobora Groupe Scolaire Kavumu Muslman akina agati

Mukamana Afsa uyobora Groupe Scolaire Kavumu Muslman akina agati

Butera Knowless abyinana n'abana

Knowless ajya ku murongo neza

Butera Knowless abyinana n'abana

Kenzman umukozi wa Itel nawe yarishimye akoma amashyi

Kenzman umukozi wa Itel nawe yarishimye akoma amashyi

Gasore Serge yiruka n'abana

Gasore Serge yiruka n'abana

Butera yumva indirimo (Lap) y'umwana ufite impano

Butera yumva indirimo (Lap) y'umwana ufite impano

Umwana aririmba

Umwana aririmba

Uyu mwana w'umukobwa yaririmbye anabyina  indirimbo "Amafiyeri ya Active"

Uyu mwana w'umukobwa yaririmbye anabyina indirimbo "Amafiyeri ya Active"

Inkweto zahawe abana

Inkweto zahawe abana

Abana bitegura guhabwa inkweto

Abana bitegura guhabwa inkweto

Abana bambikwa inkweto

Abana bambikwa inkweto

Butera Knowless yambika abana inkweto

Butera Knowless yambika abana inkweto

Abana

Abana bamaze kwambara inkweto mu giha abandi bazazambikwa n'abarezi babo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • peter 6 years ago
    Good Job Butera. uri umwali ubereye urwanda
  • Kiki 6 years ago
    Aliko akogapantalon kagakoboyi ntajyakavamo cg afite twinshi dusa? Kabaye nkakamwe ka miss jolly uretseko we ubu yakaretse?

Inyarwanda BACKGROUND