Muri gahunda yo kuzenguruka ibice bitandukanye by’igihugu hasurwa abana mu kubaganiriza kuri ejo habo hazaza, Itel Rwanda sosiyete icuruza amatelefone agendanwa, Gasore Serge umugabo uzwi muri siporo na Butera Knowless basuye abana biga muri Groupe Scolaire Kavumu Musulman, ishuli riri mu murenge wa Busasamana akagari ka Kavumu.
Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 mu masaha ya mbere ya saa sita aho abayobozi muri Itel Rwanda, Butera Knowless na Gasore Serge baganirije abana biga muri iki kigo bakabasangiza impanuro zitandukanye harebwa cyane mu kubatera akanrigabo mu kuba bakomeza gukuza impano bafite haba muri siporo n’izindi kuko ku rwego rw’isi bimaze kugaragara ko umwuga uvuye ku mpano umuntu yavukanye yamutunga.
Gasore Serge usanzwe anafite ikigo cyita kuri siporo n’ubuzima kiri mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera akaba yaranakinnye umukino ngorora mubiri wo kwiruka, yabwiye aba bana ko bagomba kujya bakora siporo mu gihe barangije amasomo kuko uretse kuba siporo ifite akamaro ko kuba bagira ubuzima buzira umuze, siporo yazabatunga mu gihe bazaba bagize ubushake bwo gukomeza gukora cyane.
“Siporo iyo uyikoranye intego igira akamaro. Uretse kuba yatuma mwiga neza yazanabagirira akamaro ndetse n’imiryango yanyu muvukamo ikaba yabyishimira. Urugero nkanjye amashuli nize kuva mu mwaka wa Kane w’amashuli yisumbuye siunigeze niyishyurira cyangwa ngo bigore ababyeyi banjye, ahubwo siporo nakoraga niyo yabimfashijemo njya kwiga nkanakina. Murumva ko rero namwe bigishoboka cyane ko mwabigeraho icyo musabwa ni ukubikunda”. Gasore Serge
Butera Knowless umuhanzikazi mu njyana na R&B, akaba anakunzwe cyane biciye mu ndirimbo ze zakunzwe n’izigezweho muri iyin minsi turimo, yaganirije abana abaha ingero z’abantu bakomeye mu Rwanda babifashijwemo na siporo. Aha Butera yatanze urugero ku bakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda kuko ngo uretse kuba bagira icyo bakura mu mukino ngo banatanga ibyishimo ku banyarwanda.
Uyu miuhanzikazi yaririmbiye abana nabo bamwereka ubushobozi bafite mu mpano zabo babicishije mu ndirimbo zabo bwite ndetse n’izabahanzi bakunda.
Bizimana Samuel umuyobozi wa Itel Rwanda yaganirije abana ku bijanye no kuba bakomeza gukuza impano zabo ariko anabasobanurira sosiyete ya Itel ababwira aho itandukanira na Airtel.
“Umwana yaba byose bishoboka mu buzima bw’umuntu. Icyo musabwa nk’abana ni ukuba mwakomeza amasomo yanyu neza ariko munagerageza gukuza impano mufite kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi zizabagirire akamaro”. Bizimana Emmanuel
Atandukanya Itel na Airtel, Bizimana yagize ati” Itel ni sosiyete ikorera mu Rwanda mu bijyanye no gucuruza amatelefone naho Airtel ni sosiyete ikorera mu Rwanda mu bijyanye no gucuruza imirongo y’itumanaho”. Bizimana Emmanuel
Aba bana bahawe umwanya wo gukina umukino w’agati. Muri uyu mukino bagize amahirwe yo kubona Butera Knowless yiruka, babona Bizimana Emmanuel umuyobozi wa Itel avuduka, Gasore Serge we byari ibisanzwe kuko iyo yiruka ubona ko ari ibintu bimurimo. Aba bana kandi bishimiye kubona Mukamana Afsa umuyobozi mukuru wa Groupe Scoalire Kavumu Musulman yirukankana agate cyo kimwe na Habineza Janvier umuyobozi ushinzwe amasomo muri iki kigo nawe yafashe agate ariruka.
Nyuma y’ibi byose, abana bashyikirijwe inkweto nk’uko bisanzwe bigenda muri gahunda aba bafatanyabikorwa bakora mu kuzenguruka igihugu.
Butera Knowless agera kuri Groupe Scolaire Kavumu Musulman
Bumvikana uko gahunda iri bugende
Abana biga mu cyiciro kibanza bari batuje bategereje uko igikorwa kiri bugende
Aha harimo abana
Kenny umwamamaza bikorwa wa Itel
Ubwo Gasore Serge yari ageze mu kigo
Abana bicaye bategereje ko ibikorwa bitangira
Abakozi ba Itel bafata agafoto
Butera Knowless agera mu kigo
Butera aba arinzwe
Butera Knowless
Butera Knowless asuhuzanya na Mukamana Afsa umuyobozi wa GS. Kavumu Musulman
Uturuka iburyo: Mukamana Afsa,Butera Knowless, Bizimana Emmanuel n'umurinzi wa Butera
Kalim ushinzwe kwamamaza Itel mu ntara y'amajyepfo
Mukamana Afsa uyobora Groupe Scolaire Kavumu Muslman ubwo yakiraga abashyitsi anatanga ikaze
Gasore Serge abateguza uko umukino w'agati uribube uteye
Gasore Serge aganiriza abana ku byiza bya siporo
Butera bamubwiye ko nawe ari bufate umwanya akiruka
Butera Knowless na Mukamana Afsa
Abana biga muri GS Kavumu Musulman barambara bakikwiza
Habineza Janvier ushinzwe amasomo muri G.S Kavumu Musulman
Gasore Serge yereka Butera inzira aribucemo yiruka
Knowless yerekwa inzira.....
Knowless ajya ku murongo neza
Butera afata inzira
Butera Knowless yirukaga yambaye amadarubindi
Bizimana Samuel yitegura kwiruka
.....Afumyamo
Habineza Janvier ushinzwe amasomo muri G.S Kavumu Musulman akina agati
Abana biruka
Mukamana Afsa uyobora Groupe Scolaire Kavumu Muslman akina agati
Butera Knowless abyinana n'abana
Kenzman umukozi wa Itel nawe yarishimye akoma amashyi
Gasore Serge yiruka n'abana
Butera yumva indirimo (Lap) y'umwana ufite impano
Umwana aririmba
Uyu mwana w'umukobwa yaririmbye anabyina indirimbo "Amafiyeri ya Active"
Inkweto zahawe abana
Abana bitegura guhabwa inkweto
Abana bambikwa inkweto
Butera Knowless yambika abana inkweto
Abana bamaze kwambara inkweto mu giha abandi bazazambikwa n'abarezi babo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO