RFL
Kigali

“Ntuyobe”Call rwanda ikomeje gushimirwa servisi itanga zigufasha kutayoba no kohereza ubutumwa

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/03/2015 8:38
0


Abahanga bo bavuga ko igihe ari amafranga , kuyoba bakaba babigereranya n’ubujiji kuko uba utabajije , Call Rwanda . Muri iyi minsi ibikorwa n’ubuhamya buri kugenda bwivugira aho iri kunoza Servisi zitangwa aho “ IHUZA ABASHAKA SERVISI N’ABAZITANGA KANDI KUBUNTU”



Ubu ni uburyo ufashwa igihe uri gukoresha application ya call Rwanda iboneka muri Playstore . Yishake yitwa “ CALL RWANDA “ Niyo iza kumwanya wambere.

Sibyo gusa kuko bafite Call Center aho uhamagara 5000 ukabaza aho wakura servisi na contact z’ikigo.

Call Rwanda

Izi servisi wumve neza ko ntacyo washakamo ngo ukibure kuko bakorana n’ibigo by’igihugu byizewe kandi bishinzwe gukurirana imitangire ya servisi, kandi ikora kuri servisi zaba iza Leta cyangwa izigenga, iz’abihaye Imana n’izindi.  Ibi nibyo twatangarijwe na Aime Crispin NSENGIYUMVA umuyobozi wa Call Rwanda.

Bafite kandi servisi za SMS aho baguhuza n’ibigo bitandukanye aho kohereza ubutumwa ku maradio na TV hano mu Rwanda wohereza kuri 5000 ubutumwa bwawe bugasomwa ako kanya.  Ninabo bakora ibikorwa byo gutora binyuze kuri SMS aho mu minsi ishize bakoze Miss Rwanda, Salax Awards, Rwanda Movie Awards n’andi marushanwa.

Call Rwanda

Kubera Call Rwanda nta muntu ukiyoba cyangwa ngo abure aho asaba serivisi

Muri servisi bafite nicyo kigo cyonyine gitanga servisi zo kohereza ubutumwa bugufi ku bantu benshi “ BULK SMS”,

Iyi servisi by ‘umwihariko ikaba igenewe abantu bose bafite amanama y’ubukwe , ibirori , amatangazo yamamaza ibikorwa cg ibicuruzwa na servisi .  Ubu buryo nibwo bwa mbere bwizewe , bwihuta kandi bugezweho nkuko ubushakashatsi bubigaragaza.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND