RFL
Kigali

Shumbusho Adrien niwe wegukanye imodoka y’agaciro karenga miliyoni 65 muri MTN Damarara-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/10/2016 12:22
5


Shumbusho Adrien wo mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo niwe wegukanye imodoka y’agaciro ka miliyoni zirenga 65 z’amafaranga y’u Rwanda (65.000.000 FRW) muri gahunda ya MTN Damarara yasojwe kuri uyu wa Gatanu ku kicaro cy’iyi sosiyete kiri i Nyarutarama.



Shumbusho usanzwe ari umushoferi w’imodoka zikora imihanda, yabwiye abanyamakuru ko ageze kuri iki gihembo nyuma yo kuba atajya ajya munsi y’amafaranga igihumbi akoresha mu guhamagara inshuti n’abavandimwe kuko we ngo akoresha byibura ibihumbi bibiri na magana atanu ku munsi (2500FRW).

 

adrien

Shumbusho Adrien wegukanye imodoka nk'igihembo nyamukuru muri MTN Damarara 2016

Uyu mugabo w’imyaka 30 unafite umugore n’abana batatu yavuze ko anezerewe kuko imodoka yari asanganwe yari yaragonze igapfa ariko abonye indi iyiruta. Uyu kandi avuga ko bakimuhamagara yabanje kubyanga akeka ko ari abatekamutwe ariko ko yaje kubyemera aruko abakozi ba MTN baje kumwirebera mu rugo.

Nabyakiriye neza cyane, biranezeza numva ndishimye. Nari maze iminsi imodoka nari mfite yarapfuye kubera ko yakoze impanuka. Ubu Imana iramfashije mu kazi kanjye. Shumbusho

imodoka ya DAMARARA

 

Imodoka Shumbusho Adrien yegukanye kuri uyu wa Gatanu 

Mu gikorwa cyo gusoza gahunda ya Damarara y’uyu mwaka hanatanzwe igihembo ku munyamahirwe watsindiye moto. Ukurikiyeyesu Pio wo mu karere ka Gasabo niwe watwaye moto ya nyuma yo muri iyi gahunda. Uyu akaba asanzwe ari rwiyemezamirimo mu mishinga y’ubwubatsi.

Kuva gahunda ya Damarara yatangira kugeza hatanzwe imodoka nk’igihembo gikuru, Annie Tabura Bilenge ushinzwe gukwirakwiza ibikorwa bya MTN Rwanda avuga ko byabatwaye miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda (120.000.000 FRW) mu bafatabuguzi barenga 250 bahembwe.

 Yanny Tabula Kirenge

Annie Tabura Bilenge ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa bya MTN Rwanda

Tabula na Adrien

Shumbusho Adrien watsindiye imodoka (Ibumoso) yifotozanya na Annie Tabura Bilenge (iburyo)

Shumbusho Adrien

'RAD 223 G' imodoka ya Shumbusho Adrien utuye Kimironko

imodoka ya DAMARARA

Iyo ugerageje guhengereza mu modoka ya Shumbusho imbere

Shumbusho Adrien

Shumbusho Adrien ahabwa kontaki z'imodoka yabaye iye kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2016

imodoka ya DAMARARA

Shumbusho Adrien yicaye mu modoka yatsindiye

Alain

Alain Numa ushiznwe imitegurire no kuyobora amagambo mu birori byo kwamamaza muri MTN Rwanda

Ukurikiyeyesu Pio

Ukurikiyeyesu Pio wegukanye moto ya nyuma muri MTN Damarara

moto

MTN Rwanda HQ

MTN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rebecca 7 years ago
    ese ko batampamagara maze kugira amanota agera kuri 24.000 mubambarize kbsa
  • Sebu7 years ago
    Ark ibi nabyo mbona ntacyo byafasha kuvana abantu mubukene kuko nubundi bibonwa nabifite ahubwo bamwe batifite baramaze utwabo babikina. Muzategure nayabantu bakoresha imirongo yanyu bakoresha amafranga make wenda
  • Mugisha 7 years ago
    Ngo yakoreshaga 2500Fr buri munsi mu guhamagara? Ahubwo se abakorera ayo mafaranga ku munsi ni bangahe? Yewe n'iby'abifite kabisa!
  • Kamikazi7 years ago
    Nsinzi uburyo mukoresha kugirango mutoranye umuntu watsinze ariko harimo ibanga mwiyiziye ubwanyu. Mujye mufasha abatishoboye murike kutubeshya.
  • sammy7 years ago
    ubu nabwo nubujura ! ese rura mwamenyera ibigenzura ??kuko bashobora gutanga iyo modoka ya 65million binjije 65milliari





Inyarwanda BACKGROUND