Shumbusho Adrien wo mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo niwe wegukanye imodoka y’agaciro ka miliyoni zirenga 65 z’amafaranga y’u Rwanda (65.000.000 FRW) muri gahunda ya MTN Damarara yasojwe kuri uyu wa Gatanu ku kicaro cy’iyi sosiyete kiri i Nyarutarama.
Shumbusho usanzwe ari umushoferi w’imodoka zikora imihanda, yabwiye abanyamakuru ko ageze kuri iki gihembo nyuma yo kuba atajya ajya munsi y’amafaranga igihumbi akoresha mu guhamagara inshuti n’abavandimwe kuko we ngo akoresha byibura ibihumbi bibiri na magana atanu ku munsi (2500FRW).
Shumbusho Adrien wegukanye imodoka nk'igihembo nyamukuru muri MTN Damarara 2016
Uyu mugabo w’imyaka 30 unafite umugore n’abana batatu yavuze ko anezerewe kuko imodoka yari asanganwe yari yaragonze igapfa ariko abonye indi iyiruta. Uyu kandi avuga ko bakimuhamagara yabanje kubyanga akeka ko ari abatekamutwe ariko ko yaje kubyemera aruko abakozi ba MTN baje kumwirebera mu rugo.
Nabyakiriye neza cyane, biranezeza numva ndishimye. Nari maze iminsi imodoka nari mfite yarapfuye kubera ko yakoze impanuka. Ubu Imana iramfashije mu kazi kanjye. Shumbusho
Imodoka Shumbusho Adrien yegukanye kuri uyu wa Gatanu
Mu gikorwa cyo gusoza gahunda ya Damarara y’uyu mwaka hanatanzwe igihembo ku munyamahirwe watsindiye moto. Ukurikiyeyesu Pio wo mu karere ka Gasabo niwe watwaye moto ya nyuma yo muri iyi gahunda. Uyu akaba asanzwe ari rwiyemezamirimo mu mishinga y’ubwubatsi.
Kuva gahunda ya Damarara yatangira kugeza hatanzwe imodoka nk’igihembo gikuru, Annie Tabura Bilenge ushinzwe gukwirakwiza ibikorwa bya MTN Rwanda avuga ko byabatwaye miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda (120.000.000 FRW) mu bafatabuguzi barenga 250 bahembwe.
Annie Tabura Bilenge ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa bya MTN Rwanda
Shumbusho Adrien watsindiye imodoka (Ibumoso) yifotozanya na Annie Tabura Bilenge (iburyo)
'RAD 223 G' imodoka ya Shumbusho Adrien utuye Kimironko
Iyo ugerageje guhengereza mu modoka ya Shumbusho imbere
Shumbusho Adrien ahabwa kontaki z'imodoka yabaye iye kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2016
Shumbusho Adrien yicaye mu modoka yatsindiye
Alain Numa ushiznwe imitegurire no kuyobora amagambo mu birori byo kwamamaza muri MTN Rwanda
Ukurikiyeyesu Pio wegukanye moto ya nyuma muri MTN Damarara
TANGA IGITECYEREZO