RFL
Kigali

Nsanzamahoro Jean Bosco yatsindiye miliyoni 5, Manzi Fred atsindira miliyoni 1

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/12/2015 9:01
0


Jean Bosco Nsanzamahoro Jean Bosco w’imyaka 26 utuye Kimisagara yatsindiye miliyoni 5 muri Tigo Bonane. Kimwe mu icumu cy’ayo yahawe, yatangaje ko azayakoresha mu gufasha abatishoboye, ayandi akayashyira mu bucuruzi. Manzi Fred umusore w’i Rubavu w’imyaka 19 nawe yatsindiye miliyoni imwe.



Nsanzamahoro Jean Bosco umaze imyaka itatu akoresha umurongo wa Tigo, yagize ati“ Nyafitiye imigambi 2, uwambere nuko nzafata 10% byo gutanga nkishimwe mfasha abakene. Ayandi nzayakoresha mu kwongera igishoro mu bucuruzi bwanjye, ndetse no kugura ikibanza.”

Nsanzamahoro Jean Bosco

Nsanzamahoro Jean Bosco watsindiye miliyoni 5

Manzi Fred, umusore w’imyaka 19 y’amavuko  utuye i Rubavu yavuze ko Miliyoni imwe yatomboye agiye kuyishingamo studio yagize ati:“Nzafungura studio ikora gufotora, kwimprima, gusikana(scanning). Iyo gahunda nimbona igoye nzafunguramo Alimentation.”

Manzi Fred

Manzi Fred watsindiye miliyoni 1 avuga ko azafunguramo studio

Nsanzamahoro Jean Bosco na Manzi Fred bombi bavuze ko bazakomeza gukina bakagerageza amahirwe. Bakanguriye abandi bafatabuguzi ba Tigo Rwanda kugerageza amahirwe nabo bakabona ibyiza bateguriwe na Tigo muri iyi minsi mikuru muri gahunda yiswe Tigo Bonane

Gerageza amahirwe nawe

Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.

Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100

Iyo ihaagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya poromosiyo.

Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND