RFL
Kigali

Nsabimana Pierre wari usanzwe acuruza injugu niwe watsindiye moto ya 9 muri Airtel Tunga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/11/2017 16:49
0


Uyu musore w’imyaka 29 atuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, avuga ko hari hashize imyaka 5 yaratsindiye uruhushya rwo gutwara moto ariko ntagire amahirwe yo kuyitunga bityo akajya kwicururiza injugu ibindi akabishyira mu maboko y’Imana. Uyu munsi ashimishijwe n’uko Airtel imubereye umuyoboro wo gutangira ubundi buzima bushya.



Nsabimana avuga ko atuye I Kagugu ndetse akaba yishimiye cyane kuba umunyamahirwe wa 9 wegukanye moto muri Airtel Tunga. Yagize ati “Nari maranye perimi imyaka 5 nshaka akazi narakabuze n’abo mbwiye ngo bangurire moto bakansaba ingwate y’inzu cyangwa ikibanza ntacyo ngira ndavuga ngo uko bisa kose Imana izaca inzira. Ntarabona akazi nacuruzaga injugu I Batsinda. Natangiranye n’uyu mukino sinawushyiramo imbaraga ngacika intege nkumva sinjye waba umunyamahirwe, muri iki cyumweru nari mfite ubwoba bwinshi ariko ndakina mbona ninjye utsinze.”

airtel

Nsabimana atsindiye iyi moto mu gihe yacuruzaga injugu

Ku baba bashidikanya ko iyi poromosiyo yaba irimo imitwe, Nsabimana yabamaze impungenge yihereyeho kuko yakinnye uko bikwiye akagerageza kubona amanota nk’abandi. Iyi moto ngo imubereye intangiriro kuko agiye guhita atangira kuyikoresha ikamubyarira umusaruro. Iyi moto ibaye iya 9 itanzwe muri Airtel Tunga, yahawe n’ibyangombwa byayo byose.

airtel

Kugeza ubu hasigaye moto 3 zo gutsindirwa ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite imyanya 7 yo kwicaramo. Kugira ngo umunyamahirwe abe yatsindira moto byibuze bimusaba amanota 1000 kuzamura naho kuzatsindira imodoka nk’igihembo gikuru muri Tunga bikaba bisaba amanota 5000 kuzamura.

airtel

airtel

Haracyari moto 3 zo gutsindira

airtel

Hari n'iyi modoka nk'igihembo gikuru

Amafoto: ABAYO Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND