RFL
Kigali

Niba ufite imodoka ushakira abakiliya, iyi nkuru yagufasha

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/08/2014 13:55
2


Ikompanyi Property Care iributsa abafite imodoka bashakira abakiriya ko umunsi wa mbere bazahuzwa n’abaguzi ari ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2014, guhera saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku kibuga cy’Amashuri Abanza cy’Umuryango Mutagatifu (Ste Famille) mu Mujyi wa Kigali.



Igihe cyo gutagira guhuza ba nyiri imodoka n’abakiriya ku isoko ryagutse (Open Vehicle Market) gitangajwe nyuma yo kuba ryaratangijwe ku mugarararo ku Cyumweru tariki 17 Kanama, bikaba bitagikenewe kuzengurukana imodoka iriho ibyapa byerekana ko igurishwa (For Sale, Iragurishwa n’ibindi).

jshn

Imodoka ziza muri Open Vehicle Market zigurishwa mu mutuzo ndetse no mu buryo bwizewe

Umuyobozi Mukuru wa Property Care, Ngendahayo Aimable, yashimangiye ko icyo iyi kompanyi ikora ari uguhuza abagurisha n’abagura imodoka, itivanze mu bwumvikane bw’umuguzi n’ugurisha uretse gufasha uguze guhabwa umwitangirizwa (guarantie) w’ukwezi kose byumvikanweho n’impande zombi.

Ngendahayo yagize ati “Umuntu uwo ari we wese ushaka kugurisha cyangwa kugura isoko rirafunguye. Buri wese yaza akagurisha cyangwa akagura”.

Yakomeje agira ati “Uzajya agurira muri iyi Open Vehicle Market azajya aba afite guarantie y’ukwezi ku modoka yaguze, mu gihe iyo uguriye hanze y’ikigo wihombera (iyo yahangitswe imodoka ifite ibibazo)”.

Yakomeje asobanura ko Open Vehicle Market izajya ikora buri ku wa Gatadatu no ku Cyumweru guhera kuri uyu wa Gatandatu.

Yanagaragaje kandi ko hari ingamba zitandukanye zikumira abashobora kuzana imodoka zitari izabo cyangwa izo bibye kuko uzanye imodoka aba agomba kwitwaza ibyangombwa nyabyo bigaragaza ko imwanditseho nka ‘Carte Jaune’ n’ibindi.

Kuri we, kuzegurukana imodoka yometseho ibipapuro bigaragaza ko igurishwa ntibyiyubashye kandi no kugura imodoka wifashshije abakomisiyoneri ntibikigezweho kuko hari n’igihe ubwabo bikuriramo ayabo bigatuma igiciro kijya hejuru.

Yasabye abafite imodoka bagurisha n’abakeneye kuzigura, haba mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu bindi bice by’igihugu, kwitabira ku bwinshi kuri uyu wa Gatadatu kuko bazahabonera ibisubizo ku byo bifuza bijyanye n’ubwumvikane. Kuri ubu hari n’abamaze kwemeza ko bazazana imodoka zabo ndetse n’abakoeje guhamagara bashaka imodoka igihe nyir’izina kitaragera.

Ubuyobozi bwa Property Care butangaza ko kwinjiza imodoka aho zizaba zicururizwa bizishyurwa amafaranga y’u Rwanda 5000. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0788300987 cyangwa akohereza ubutumwa kuri email : aimablengendahayo@gmail.com.

Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fofo9 years ago
    none se nta nyungu musaba?ni ariya 5000 yo kwinjiza?
  • muzungu9 years ago
    ni byiza cyane,ubu ninza kugura nzazihasanga?





Inyarwanda BACKGROUND