Kuri uyu wa 10 Ukuboza,2014 nibwo MTN Rwanda yatanze imodoka ya 8 muri 12 zateganyijwe muri poromisiyo ya Sharama na MTN, ikaba yahawe uwitwa Ngoboka Methode wo mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba.
Ngoboka Methode ubusanzwe utunzwe n’ubucuruzi akorera muri centre ya Ngororero , yatangaje ko ashimishijwe cyane no kuba atunze imodoka dore ko mu gukina muri Sharama ariyo ntego kuko yifuzaga ko yazajya imifasha mu bikorwa bye bya buri munsi.
Imodoka ya 8 ya Sharama yatanzwe
Yagize ati “Nakinnye inshuro nyinshi zishoboka kuko numvaga mfite icyizere cyo gutsindira iyi modoka. Gushaka niko gushobora rero, birangiye nyibonye nkaba nshimira cyane MTN yatekereje iyi gahunda kuko iradufasha cyane. Iyi modoka izajya imfasha mu bucuruzi bwanjye nkaba nashishikariza n’abandi bose basigaye batari mu irushanwa kuryinjiramo bohereza “TSINDA” kuri 4100 bakongera amahirwe yo kuba batsindira imwe muri 4 zisigaye”
Mu ijambo yagejeje ku baturage batari bake bari bitabiriye iki gikorwa,umuyobozi w’akarere ka Ngororero yashimiye cyane MTN Rwanda uburyo idahwema gufasha abanyarwanda mu kwiteza imbere ndetse anahamya ko nawe agerageza amahirwe ye ngo arebe ko yakwegukana iyi modoka.
Ruboneza Gédéon, umuyobozi w'akarere ka Ngororero yatangaje ko nawe akina Sharama
Yagize ati “Ndashimira cyane MTN Rwanda kuri Sharama. Ndasaba abantu b’i Ngororero bose gukina kandi kenshi gashoboka kugira ngo na ziriya modoka 4 zisigaye zizatahe iwacu. Ibi kandi nabibabwira ntiretse kuko nanjye ndakina nkohereza ubutumwa ngo ndebe ko nanjye nayitsindira. Namwe rero mushyiremo imbaraga.”
Umuyobozi w'Akarere aha Ngoboka imfunguzo z'imodoka ye
Aha bafataga ifoto y'urwibutso
Tubibutse ko iri rushanwa ryatangiye mu kwezi k’Ukwakira aho abaryinjiramo bohereza ubutumwa “TSINDA” cyangwa “WIN” cyangwa se “MTN” kuri 4100 bakaba bagize amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo amafaranga batsindira buri munsi, amafaranga yo guhamagara ndetse n’imodoka zigera kuri 12.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO