RFL
Kigali

Ngirumpatse Straton w'i Rubavu ni we wegukanye imodoka ya 2 muri Sharama na MTN

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:29/10/2014 17:43
2


Ku nshuro ya kabiri umuntu yatsindiye imodoya yo mu bwoko bwa Suzuki Alto yo muri tombola ya MTN y’ibyumweru 12 yitwa Sharama.



Ngirumpatse w’imyaka 44 y’amavuko ni umuyobozi ushinzwe ubuzima mu bitaro bya Rubavu, yahawe imodoka ye mu gikorwa cyabereye I Rubavu kuri Petite Barière aho yatangaje ko anejejwe cyane n’iyi modoka.

Ubwo yagiraga ibyo avuga ku modoka yatsindiye, Ngirumpatse yatangaje ko ashimishijwe bikomeye no gutunga imodoka ye bwite dore ko ngo ubusanzwe yagendaga mu zo ateze akishyura cyangwa se amamoto.]

straton

Straton Ngirumpatse n'imodoka yatsindiye

Yagize ati “Nari mfite gahunda yo kuzagana banki nkaka inguzanyo nkagura imodoka ariko mu cyumweru gishize MTN irampamagara imbwira ko natsindiye imodoka. Ntabwo nabasha gusobanura ibyishimo mfite n’uburyo nshimira MTN muri uyu mwanya. Mu gufasha abafatabuguzi bayo bampaye amahirwe yo gukemura ikibazo cy’ingendo mu muryango wanjye

A

Nyirasafari Rachel umuyobo wungirije w'akarere ushinzwe imibereho myiza y'abaturage

Ngira umpatse, umubyeyi w’abana 3 yanakanguriye abantu kujya bitabira bene izi tombola aho yagize ati “Ni ubwa mbere mu buzima nkinnye bene izi tombora. Mbere numvaga ko ntashobora kuba umunyamahirwe ngo mbe natsinda. Ubu rero maze gutsinda ndumva rwose niteguye no kwitabira izindi zose zizaza.”

 Straton

Yishimiye imodoka yahawe

Iyi tombora ya Sharama ni imwe mu zikomeye cyane ziba buri mwaka ziteguwe na MTN. Kugeza ubu ikaba imaze ibyumweru 2 itangiye ikaba imaze guha amahirwe abantu benshi barimo 2 bamaze gutsindira imodoka ndetse hakaba hamaze gutangwa amafaranga miliyoni 7 hamwe n’amakarita yo guhamagara miliyoni 7.

 a

Straton yatsindiye imodoka ya 2 muri 12 ziri mu irushanwa

Iyi tombola yatangiye kuri uyu wa 9 Ukwakira, 2014 ikazakorwa mu gihe cy’ibyumweru 12. Kugeza ubu abafatabuguzi ba MTN bakaba bagifite byinshi byo gutsindira harimo imodoka 10 zo mu bwoko bwa Suzuki Alto, miliyoni 38 z’amafaranga ndetse na miliyoni 38 z’amakarita yo guhamagara. Abazatsindira izi modoka bakaba bazajya agabanyiriza 10% ku biciro by’ibikoesho byo gusimbura(spare parts) mu gihe cy’imyaka 3 na garanti y’umwaka.

Kugira ngo ugire amahirwe yo gutsindira ibi bihembo wakohereza ubutumwa bugufi, aho wandika ijambo MTN cyangwa se TSINDA kuri 4100 ukagwiza amanota. Ubu butumwa bukaba butwara amafaranga 65 gusa, uko wohereza ubutumwa bwinshi ukaba ariko ugenda ugwiza amanota. Ushobora gukanda *155# ukareba amanota ugejejeho.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umwali9 years ago
    gutombora imodoka bisaba amanota angahe
  • Ndayishimiye Vedaste9 years ago
    nejejwe Nibyiza Mutugezaho





Inyarwanda BACKGROUND